
U Rwanda Rwiyemeje Gukorana n’u Bushinwa mu Kubaka Inganda z’Imodoka z’Amashanyarazi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yemeza ko ibiganiro bihamye biri gukorwa n’ibigo by’Abashinwa, bigamije gufasha u Rwanda gutera intambwe idasubira inyuma mu rugendo rwo gukoresha ibinyabiziga bishingiye ku mashanyarazi.
Mu gihe Isi yose iri mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ihumana ry’ikirere, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, zirimo n’amashanyarazi mu bwikorezi rusange n’ubw’abantu ku giti cyabo. Ambasaderi Kimonyo James yavuze ko ibiganiro bigeze kure n’ibigo bikomeye byo mu Bushinwa, hagamijwe gutangiza inganda ziteranya imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda. Yabitangaje mu kiganiro ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Belt and Road Initiative – umushinga w’u Bushinwa wo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye mu bihugu byinshi byo ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane n’iterambere rusange.
U Rwanda ruri mu nzira nziza mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Turi mu biganiro n’ibigo bikomeye byo mu Bushinwa bifite ubushake bwo gutangiza inganda mu Rwanda kugira ngo abaturage babone imodoka n’amamoto by’amashanyarazi byoroshye, kandi bigabanye imyuka ihumanya ikirere, Ambasaderi Kimonyo.
Nubwo atatangaje amazina y’inganda ziri muri ibi biganiro, amakuru yizewe yemeza ko mu kwezi kwa Mata 2025, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda Chery International rwo mu Bushinwa, ruzwi cyane mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi n’izindi ngufu zidafite ingaruka mbi ku bidukikije. Ubu bufatanye buzakwibanda no ku zindi nzego nk’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere.
U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abashoramari binjiye mu ruganda rw’imodoka z’amashanyarazi. Hari ibigo byamaze gutangira ibikorwa, birimo VW Mobility Solutions, Ampersand, Kabisa, Victoria Autofast Rwanda, Rwanda Electric Motorcycle, Ltd na Gura Ride. Binyuze muri ibi bigo, imodoka n’amamoto y’amashanyarazi bimaze gutangira kwigarurira isoko ry’u Rwanda, ariko Leta yifuza gutera indi ntambwe, yo kugira inganda ziteranya ibi binyabiziga imbere mu gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko gahunda yo guhindurira igihugu ku modoka z’amashanyarazi izasaba nibura ishoramari rya miliyoni 900 z’amadolari yaAmerika (arenga miliyali 930 Frw). Aya mafaranga azifashishwa mu kugeza izi modoka mu gihugu no gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe birimo sitasiyo zo kongeramo amashanyarazi, uburyo bwo gusana no kubona ibikoresho bisimbura ibindi n’ibindi. Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki zitandukanye zigamije gukurura no korohereza abashoramari bashaka gushora mu bijyanye n’ibinyabiziga by’amashanyarazi:
- Kugabanyirizwa umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’uwo ku gaciro k’imizigo (customs) ku bikoresho by’izi modoka.
- Amashanyarazi ahendutse ku masitasiyo azajya ashyirwaho n’abashoramari.
- Kutishyura ubukode bw’ahashyizwe sitasiyo ku butaka bwa Leta.
- Imodoka z’amashanyarazi zizajya zihabwa ibirango byihariye, zoroherwe no kubona aho ziparika, ndetse n’ibyangombwa byihuse.
- Iyo Leta igiye gukodesha imodoka, izajya iheraho izikoresha amashanyarazi.
- Abacuruza cyangwa abakora izi modoka bashobora kudatangira umusoro mugihe cy’imyaka runaka.
Nubwo igishoro gishobora kugaragara nk’ikirenze ubushobozi ku ikubitiro, inyigo zakozwe na Guverinoma y’u Rwanda zigaragaza ko mu mwaka wa 2025, igihugu kizaba cyarazigamye arenga miliyari 20 frw , yakenerwaga mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.
Ibi byongera icyizere ko inzira igihugu kirimo yo kwimukira ku bikoresho bitangiza ibidukikije izagira inyungu zirambye haba ku bukungu bw’igihugu, ku buzima bw’abaturage, ndetse no ku mibereho y’abazavuka mu myaka iri imbere. Ubushinwa ni cyo gihugu cyafashe iya mbere ku Isi mu bijyanye no gukora no gukoresha imodoka z’amashanyarazi. Mu mwaka wa 2024 , imodoka z’amashanyarazi zageze kuri 47.6% by’imodoka zose zagurishijwe muri icyo gihugu, bingana n’imodoka miliyomi 11 zashyizwe ku isoko mu mwaka umwe.
Mu nganda zikomeye mu Bushinwa harimo BYD, Geely, SAIC Motor, NIO,GAC Aion, Li Auto na Changan Automobile, zose zishobora kuzagira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rugana ku bushobozi bw’igihugu bwigenga mu bijyanye no gukora ibinyabiziga bitangiza ibidukikiye.