Urubyiruko rwahishuriwe inzira eshatu zatuma rugira ubuzima bufite intego
3 mins read

Urubyiruko rwahishuriwe inzira eshatu zatuma rugira ubuzima bufite intego

Rev. Ndahigwa yatanze impanuro eshatu z’ingenzi zigamije gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza heza. Yavuze ko ubuzima bw’umuntu bufite impamvu Imana yabushyizeho. Iyo umuntu atamenye iyo mpamvu, ashobora kubaho ubuzima bwo kuzungera, adafite icyerekezo.

Mu butumwa buhamye yageneye urubyiruko, Umushumba wa Eglise Vivante Nyarugunga, Bishop Ndahigwa Paul, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira intego no kumenya impamvu y’ubuzima bwabo kugira ngo buzabe ubufite ireme n’icyerekezo.

Guharanira kumenya impamvu y’ubuzima bwabo: Yibukije urubyiruko ko mbere yo kugira ibindi bikorwa, bagomba kubanza gushaka kumenya icyo Imana yabaremeye gukora [Purpose of life]. Ibi ni byo bituma umuntu atayoba cyangwa ngo abeho ahuzagurika.

Kurangwa n’imyitwarire myiza: Iyi ni imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bufite icyerekezo. ‘Discipline’ ni yo ifasha umuntu gukurikira intego ye atitaye ku mbogamizi, kwihangana, no kudacika intege.

Uyu mukozi w’Imana yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu buzima butagira intego, ahubwo bagaharanira kuba icyo Imana ibashakaho. Avuga ko igihe cy’urubyiruko ari cyo gihe cyiza cyo gutegura ejo hazaza, kuko uko ubuzima butangira, ari na ko buzakomeza.

Rev. Ndahigwa Paul yatanze izi mpanuro mu gihe Eglise Vivante de Jesus Christ Nyarugunga yitegura kwinjira mu giterane gikomeye yise “Generation Changers Conference” gitangirwamo impamba ikomeye ku rubyiruko.

Iki giterane cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umushumba w’iri torero, Bishop Ndahigwa Paul, kikaba gifite intego yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu, kubabohora ububata bw’icyaha n’ubundi bubata bwose burimo ubukene, indwara, n’ubujiji.

Abateguye iki giterane bavuga ko impamvu cyiswe “Generation Changers” ari uko turi mu gihe isi ihindagurika cyane, ikeneye impinduka zifatika mu buryo bwose: mu buryo bw’umwuka (Spiritually), imibanire (Socially), n’ubukungu (Economically)”. Izi mpinduka ntizizana, ahubwo ni twe tuyobora iyo mpinduka. Ni yo mpamvu iki giterane cyiswe “Generation Changers”  nk’urubuga ruhuriramo abantu bashaka guhinduka no guhindura isi babayemo binyuze mu kwemera Yesu Kristo.

Igiterane cya mbere cya Generation Changers cyabaye mu mwaka wa 2023. Kiba buri mwaka kigategurwa n’itorero Eglise Vivante Nyarugunga, by’umwihariko urubyiruko rwaryo. Uyu mwaka, bagarutse ku nshuro ya kabiri, bafite icyerekezo gishya n’imbaraga nshya.

Iki giterane gishoye imizi mu Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nimumenya ukuri, ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh. 8:32). Abategura iki giterane bemeza ko binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza, abantu bazakira Yesu Kristo nk’Umukiza, bagahindurwa mu mitekerereze no mu mibereho, bityo nabo bakaba abavugabutumwa n’impinduramatwara mu muryango nyarwanda.

Intego z’ingenzi za Generation Changers harimo: Gutanga ubutumwa bwiza bwumvikana neza, bukagira uruhare mu gufasha abantu gufata icyemezo cyo gukurikira Yesu Kristo;

Gutangiza urugendo rw’ubwigishwa (discipleship), abantu bagahuza n’amatorero y’aho batuye kugira ngo bakomeze gukura mu by’umwuka, no Gushyigikira amatorero mu buryo butandukanye kugira ngo agire uruhare rufatika mu guhindura abato n’urubyiruko.

Abazitabira iki giterane bategujwe kuzabona ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana, Ijambo ry’Imana ritanga icyerekezo n’ihumure, Amahirwe yo guhura no kugirana ubusabane n’abandi bafite ukwemera kumwe, kuba umwe mu bagize ihuriro ry’impinduka ku rwego rw’igihugu n’isi.

Iki giterane gishingiye kandi ku butumwa bwa Yesu Kristo nk’uko byanditswe muri Matayo 28:19-20, “Nimugende muhindure abantu bose abigishwa banjye…” ndetse no muri Abefeso 2:10, “Kuko turi umurimo w’Imana, twaremewe muri Kristo Yesu gukora imirimo myiza…”

Generation Changers 2025 yatumiwemo abahanzi n’abaririmbyi batandukanye nka Elie Bahati, Racheal Uwineza, Healing Worship Team Rwanda, Holy Entrance Ministries, Vivante Rebero Worshiop Team na Unity Worship Team isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri Eglise Vivante Nyarugunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *