Igiterane cya “All Women Together” cyagarutse
2 mins read

Igiterane cya “All Women Together” cyagarutse

Umuryango wa gikirstu witwa, Women Foundation Ministries watangaje ko igiterane ngarukamwaka cyiswe “All Women Together” Kigamije kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri kigiye kuba ku nshuro ya 13 kizagaragaramo umuramyi Israel Mbonyi uzataramira abazacyitabira.

‎Iki giterane kiri ku rwego mpuzamahanga,  biteganijwe ko kizatangira tariki 12, Kanama gisozwe ku ya 15 Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre.

‎Iminsi itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma abagabo bemerewe kucyinjiramo hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi ushikamye.

‎Iki giterane kitezweho guhembura imitima, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”  kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.

‎Amakuru Igihe yamenye nuko, iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu birindwi byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika.

‎Abo barimo Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Lady Bishop Funke Felix-Adejumo wo muri Nigeria, Pst. Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Rev. Julian Kyula wo muri Kenya, Dr. Patience Mlengana wo muri Afurika y’Epfo, na Charisa Munroe-Wilborn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuramyi umaze kumenyerwa cyane mu Rwanda Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania.

‎Iki giterane kandi cyatumiwemo umuramyi, Israel Mbonyi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

‎Umwaka ushize iki giterane cyari kitabiriwe n’abantu 1,286 baturutse hanze y’u Rwanda mu bihugu binyuranye birimo Amerika, u Bwongereza, Kenya, Uganda, Canada, Pologne, u Butaliyani, u Bushinwa, Misiri, u Burusiya, Ghana, Nigeria, Australia n’ibindi bitandukanye.

‎All Women Together Conference ni igiterane  cyatangijwe mu 2011 kigaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori no kubaka umuryango uhamye.

‎Kwitabira icyo giterane ni ubuntu ariko bisaba ko umuntu yiyandikisha mbere mu rwego rwo kurohereza abagitegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *