Uburere buruta ubuvuke: Ubutumwa bukomeye Pastor Désiré agenera ababyeyi batabonera abana babo umwanya
2 mins read

Uburere buruta ubuvuke: Ubutumwa bukomeye Pastor Désiré agenera ababyeyi batabonera abana babo umwanya

Didier Mukezangango [Didier Di4Di] usanzwe ufite ikiganiro “Love & Life” gifasha urubyiruko, abakundana n’abashakanye, yaganiriye na Pastor Désiré Habyarimana, urajwe ishinga no kubona urubyiruko rugira imibereho myiza haba mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka, batanga inama zakubaka urubyiruko, sosiyete ndetse n’ubwami bw’Imana.

Didier Mukezangango na Diane Mwiseneza ni ‘Couple’ imaze kwamamara bitewe n’ubujyanama batanga bwerekeranye n’urukundo bakabuhuza no kuba ari umuryango wishimye, ibintu bifuriza n’abandi bose.

Pastor Désiré yagaragaje ko muri iki gihe ababyeyi benshi usanga bashaka ko abana babo bakurana uburere bwiza nyamara mu by’ukuri ntabwo bigeze babaha kuko bashyize imbere ibyo imibiri yabo ikeneye bakirengagiza ko hari n’ibindi bice bigize umuntu na byo bikeneye kwitabwaho.

Yagize ati: “Nitubona abana bangiza icyo Imana yabaremeye, imibiri yabo cyangwa ubuzima bwabo, dukwiye kujya gushaka n’imizi. Mu by’ukuri, ababyeyi benshi ntibahari bagiye gushaka umugati. Ariko, nagira ngo mbwire abantu ko ayo mafaranga nuyabona, ntazagura ubumuntu abana batakaje udahari.”

Yakomeje avuga ko mu muryango ariho umuntu atorezwa kuzuza inshingano, agahabwa indangagaciro, agategurirwa kuzubaka urugo ruhamye, ndetse akigishwa imvugo y’urukundo.

Yemeza ko umuntu utaraboneye ibyo byose mu muryango, na we ubwe adashobora kwikunda, kubaho kwe ntibifite igisobanuro, usanga ahora mu bibi agora igihugu, umuryango na sosiyete kubera ko nta kintu na kimwe atinya.

Yagaragaje ko impamvu urubyiruko rwinshi rukunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko rwazinutswe gushaka, aho bamwe usanga bahitamo kubyara abana gusa ubundi bakarekera, ari uko urugo ruvugwa mu buryo bubi cyangwa bagahabwa ubuhamya n’ab’ingo zitagenze neza.

Avuga ko abantu bafite ingo nziza baraceceka. Abantu bafite ingo nziza, nibatubwire niba zibaho. Bazaba batanze umusanzu mu kubaka urubyiruko ejo hazaza.

Uyu muvugabutumwa, agaragaza ko bishoboka ko umuntu wivuruguse muri byinshi akangiza ubuzima bwe yagaruka mu nzira akongera agasingira icyo Imana yamuremeye abifashijwemo n’ibirimo abantu beza bo kwigiraho. Niba ababajwe nabyo, aracyafite amahitamo mazima. Hasigaye gusa gufashwa uburyo yabivamo. Bamwe bagiye mu bigare bibajyana mu nzoga, mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi, haba hasigaye muri ya mahitamo guhindura abo ubana nabo n’ibyo ureba ku mbuga nkoranyambaga.

Ubusanzwe, Pastor Désiré Habyarimana ni umuvugabutumwa ukunze gutanga inama zubaka urubyiruko n’umuryango, akaba akorera umurimo wo kwamamaza ubutuma bw’Imana mu itorero rya ADEPR no ku mbuga nkoranyambaga. Ni umugabo w’umugore umwe ndetse akaba n’umubyeyi w’abana babiri.

Yashimangiye ko ibyo umuntu agaburira ubwonko aribwo bugena amahitamo ye n’imyitwarire ye, asaba abantu guhindura ibyo bareba, abo bagendana ndetse n’uburyo bwo kubaho. Ati: “Muri iki gihe nta muntu wabaho adakora. Kandi turacyafite igihugu gitanga amahirwe 105%.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *