
“Byari nk’aho ndi mu cyumba cy’ibitaro kugeza ubwo satani yigeze kumbwira ngo niyambure ubuzima” – umuramyikazi Chidinma
Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane ‘Jehovah Overdo’ wo muri Nigeria, Chidinma Ekile, yatangaje ubuhamya bukomeye bwerekana intambara ikomeye yo mu buryo bw’umwuka yanyuzemo, ubwo yamaraga iminsi 40 mu bwigunge, yisunze Imana mu isengesho no mu kwiyiriza ubusa.
Chidinma, wamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa rya Project Fame, yavuze ko yifungiranye igihe kirekire, ashaka kumva neza icyo Imana imushakaho. Mu gihe yari mu isengesho rikomeye, yahuye n’ibihe bitoroshye byaranzwe no kurira cyane, guhangayika n’intambara zikomeye zo mu bitekerezo.
Yagize ati: “Namaraga amajoro n’amanywa hanze, ndirimba, nsenga, nshyikirana n’Imana. Ibyo bihe byambereye ibanga riremereye, ariko kandi ni bwo numvise Imana insanga kurusha uko nari narigeze kuyumva.”
Chidinma yavuze ko ubwo yari ku musozi asenga, yahuye n’igihe gikomeye aho yumvise ijwi rikomeye rimusaba kwiyahura. Ati: “Byari nk’aho ndi mu cyumba cy’ibitaro, Imana ibaga umutima wanjye. Nararize, ndababara, ndahangana. Bigeze aho ibintu byo ku isi numva ntacyo bikimariye. Umwanzi yashatse kunyica mbere y’uko igihe cyanjye kigera.”
Yongeyeho ko mu ijoro rimwe, ageze ku ruhembe rw’urutare, yumvise ijwi rikomeye rimusaba kwiroha. Ati: “Ijwi ryari rikomeye cyane. Ryarambwiye riti: ‘Simbuka.’ Ariko ngiye kubikora, nabonye hari ikintu kindinda. Hari urukuta rutagaragara rwari ruhari, ntibyashobokaga kwiroha. Hari imbaraga z’Imana zankingiraga.”
Ubu buhamya bwe bwakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamushimiye kuba yabasangije ukuri ku rugendo rwe rw’umwuka. Benshi bamuvuze nk’umunyamasengesho ukomeye warokowe n’imbabazi z’Imana, ufite ubutwari bwo gusangiza isi urugamba yanyuzemo n’intsinzi y’ukuri.