Prosper Nkomezi Akomeje Kuririmbira Imana mu Ijwi Rihumuriza: Umuzingo w’Indirimbo ‘Warandamiye’ Ugiye Gusohoka
2 mins read

Prosper Nkomezi Akomeje Kuririmbira Imana mu Ijwi Rihumuriza: Umuzingo w’Indirimbo ‘Warandamiye’ Ugiye Gusohoka

Prosper Nkomezi akomeje guteza imbere injyana ya yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, afasha abakunzi be kuramya no gukura mu buryo bw’umwuka biciye mu bihangano byujuje intego. Indirimbo zizwi cyane za Prosper Nkomezi Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo:Ndaje (Live 2024) imwe mu ndirimbo ziri kuvugwaho cyane ubu, irimo ubutumwa bwiza bwo kwisanzura imbere y’Imana ,Witwa Jambo (2025, Official Video) yerekana uburyo ijambo ry’Imana rifite imbaraga mu buzima bw’umukristo Itegure (2025) indirimbo nshya iha abakunzi uburyo bwo kwitegura iherezo ryiza hamwe n’icyizere cy’ukwizera ,Nzakingura (Live 2024)— indirimbo yerekana ukwizera gukomeye, iboneka mu bitaramo ,Warakoze , yihariye Imana ku byo yakoze byose mu buzima bwe .

Umwanya wa Prosper Nkomezi muri Gospe Nkomezi yatangiriye mu matsinda y’abaramyi mu nsengero, aho yamenyekanye kubera ijwi rye ritanga umutuzo, rifite ubusabane n’umuntu n’Imana. Yageze aho gukora umuziki wigenga, ubajyana mu bikorwa bitandukanye bya gospel mu Rwanda no mu mahanga. Ubutumwa bwe burangwa no gukangurira abantu kwiringira Imana no kubaho mu mucyo. Ijwi rye rifasha abantu gusoma no kumva amagambo y’indirimbo mu buryo buhumuriza imitima.Ubutumwa buhamye kandi buhumuriza,Afite impano yo kwandika indirimbo zifite amagambo afasha abumva gusobanukirwa neza n’intumbero yo gukunda Imana.

Kurema umwuka wo gusenga,Indirimbo ze zikoreshwa mu bihe by’amasengesho, ku maradiyo, no mu nsengero, bikagaragaza uburyo yahinduye injyana ya gospel mu Rwanda.kugira uruhare mu guhugura abandi bahanzi,Abandi bahanzi bashya bamwigiraho ku bijyanye no gukora gospel ifite intego nyakuri.

Indirimbo ze za mbere zikomeye indirimbo nka Nzayivuga ,Humura,na nshoboza zagiye zisohoka mu mwaka wa 2018 na 2021, zikaba zarabaye imbarutso yo kumenyekanisha izina rye mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga n’izindi platfores, zikazana ubutumwa bwo kwizera no gukora ibyiringiro mu Bakristo , Dore rimwe mu bitaramo bya Live bimwe byamamaye indirimbo Ndaje (Live 2024) iri mu byo yakoreye mu bitaramo by’uyu mwaka, ikaba yarakunzwe cyane n’urubyiruko n’abandi bakristu benshi

Prosper Nkomezi akomeje kuba isoko y’ihumure mu mwuka wa gospel mu Rwanda. Indirimbo ze z’ubutumwa buhamye, uburyo yandikira amagambo, ijwi rye rifite imbamutima, byose hamwe byamugejeje ku mwanya w’agaciro mu muziki wa gospel. Abakunzi be barategereje ibihangano bye bishya by’i 2025 na nyuma yaho, biteguza gukomeza guhumuriza no kwereka Imana icyubahiro.Nshuti muzajye mukurikirana ibikorwa bye muri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga – ubutumwa bwe burakenewe cyane!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *