‎Ibitaro bya Kabgayi byungutse imashini nshya itahura uburwayi
2 mins read

‎Ibitaro bya Kabgayi byungutse imashini nshya itahura uburwayi

Abivuriza n’abagana Ibitaro bya Kabgayi bishimira ko imashini nshya ya ” Scanneur” yashyizwe muri ibi bitaro izaborohereza kubona serivisi, ubusanzwe bashakiraga mu bitaro bikuru.

‎Kuva mu Cyumweru gishize nibwo imashini ya “Scanneur” yatangiye gukoreshwa mu Bitaro bya Kabgayi mu rwego rwo kongera serivisi zitangwa n’ibi bitaro ndetse no korohereza abarwayi bagana ibi bitaro bajyaga gushakira iyi serivisi mu bindi bitaro.

‎Umuganga ku Bitaro bya Kabgayi, Manirakiza Idisibalidi, asobanura ko iyi mashini nshya ibitaro byakiriye ifite ubushobozi bwo gutahura irwara nyinshi z’abarwayi bikazafasha abarwayi kubona serivisi bajyaga gushakira ahandi.

‎Ati “Ni imashini ikora ibizamini byinshi izadufasha ukurikije abarwayi twakira muri kano karere. Nabo twoherezaga ahandi ntabwo tuzongera kuboherezayo, ubushobozi ifite buzafasha byinshi n’abandi badukikije bajyaga bohereza abarwayi hano”.

‎Abarwayi bamaze kubona serivisi yo guca mu cyuma, nyuma y’uko iyo mashini igejejwe muri bino bitaro bishimira iyi serivisi bakavuga ko byabagoraga kujya ku bitaro bikuru.

‎Zaninka Grace, ufite urwayi muri bino Bitaro bya Kabgayi asobanura ko kujya gushaka iyi serivisi kure hari ubwo byongeraga uburwayi bw’umurwayi kubera impamvu y’urugendo rurerure.

‎Ati “Byari bitugoye kuba twabasha kujya gushaka aho kiri [icyuma], ariko ubu byaradufashije kuko tuguma hano ntibitume umurwayi ashobora gufata indi ntera mu burwayi kubera urugendo”.

‎Nzabihimana Jackson na we asobanura ko kujya kwaka serivisi yo guca mu cyuma ku Bitaro Bikuru i Kigali byarimo ingorane nyinshi kuko hari ubwo bageragayo bagasanga hari abarwayi benshi baturutse mu bice bitandukanye, umurwayi agatinda kubona serivisi.

‎Uretse iyi mashini yo mu bwoko bwa “Scanneur” Ibitaro bya Kabyayi byakiriye, mu minsi iri mbere barakomeza kongeramo n’ibindi bikoresho mu rwego rwo kunoza serivisi ndetse no korohereza abarwayi kubona serivisi bajya gushakira ku bitaro bikuru harimo Ibitaro bya Kaminiza bya Butare ndetse n’ibya Kigali.

‎Ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi bava mu turere dutandukanye harimo Ngororero, Muhanga, Kamonyi ndetse na Ruhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *