Ibyo wamenya kuri Gastric Balloon ifasha abantu gutakaza 15% y’ibilo byabo mu mezi atandatu
2 mins read

Ibyo wamenya kuri Gastric Balloon ifasha abantu gutakaza 15% y’ibilo byabo mu mezi atandatu

Uko iminsi ishira ni ko n’iterambere mu Rwanda rigenda ryiyongera kandi mu nzego zose, by’umwihariko urwego rw’ubuvuzi rumaze gutera intambwe ifatika kuko ubu hanatangiye ubuvuzi bufasha umuntu kugabanya ibilo mu gihe gito

Ubu mu Rwanda habarurwa ibitaro 62 birimo 5 byo ku rwego rw’igihugu, ibigonderabuzima 520 ndetse n’amavuriro mato 1280.

Ni kuvuga ngo umuturage wa kure bimusaba iminota 20 kugira ngo abe ageze ku ivururo rimwegereye.

Ubu tugeze aho dusigaye dukora no ku miterere y’umubiri, ni ukuvuga kubaga hagamijwe kongera ubwiza no gukosora inenge ibizwi nka ‘Plastic surgery’.

Mu minsi ishize Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) byatangaje ko bisigaye bifite serivisi ifasha abantu kugabanya ibilo binyuze mu gushyira umupira mu gifu ibizwi nka ‘Gastric Balloon’.

Amakuru dukesha Igihe, ubwa yaganiraga n’iki gitangazamakuru, inzobere mu kubaga indwara zo mu nda hakoreshejwe endoscopie, mu bitaro bya KFH, Dr. Berhane Redae, yasobanuye ko Gastric Ballon ari agapira (silicone) gashyirwa mu nda hakoreshejwe endoscopie, kugira ngo gafashe umuntu guta ibilo binyuze mu kugabanya ingano y’ibiryo arya kuko aka gapira gatuma yumva ahaze.

Aka gapira gahabwa abantu bafite BMI ya 27 na 40, ubwo ni igihe ibilo byawe bitangana n’uburebure ufite kuri icyo kigero.

Dr. Radae yasobanuye ko aka gapira kamara mu gifu amezi atandatu kuko ari bwo umuntu aba amaze kumenyera kurya ibiryo bike.

Yagize ati “Twizera ko mu mezi atandatu umuntu aba amaze guhindura imibereho ye mu buryo bw’igihe kirekire, aba amaze kumenyera ingano y’ibiryo arya.”

Akomeza avuga ko icyiza cy’aka gapira ari uko kugashyira mu gifu byoroha kuko bitwara nibura iminota iri hagati ya 15 na 20, ndetse ko igihe nyir’ukugakoresha abaye yumva kamubangamiye yasubira kwa muganga kagakurwamo.

Dr. Radae yavuze ko umuntu ukoresheje aka gapira amezi atandatu atakaza 15% y’ibilo yari afite, ni kuvuga ngo umuntu wari ufite ibilo 100 mu mezi atandatu aba afite munsi y’ibilo 85.

Icyakora avuga ko nyuma y’ayo mezi utitaye ku mirire yawe bya biro byagaruka.

Yagize ati “Umubyibuho ukabije si ikibazo cy’ubwiza ahubwo ni uburwayi, mu gufasha abantu kugabanya ibilo tuba tunagabanya ibyago byo kurwara diabetes, umuvuduko w’amaraso, indwara zibasira umutima n’ibindi. Utitaye ku mirire nyuma wakongera ukagira ibilo byinshi.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’imirire mu Rwanda bwagaragaje ko mu Rwanda, abantu 2,8% bafite indwara y’umubyibuho ukabije, 14% bakagira ikibazo cy’ibilo bikabije.

Iki kibazo cyiganje cyane mu bantu b’imyaka 35 na 54, kikaboneka mu mijyi cyane by’umwihariko Kigali, kuko ifite abagera kuri 7,7%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *