
Imikorere ya ChatGPT Agent ikora nka mudasobwa
OpenAI yashyize hanze ChatGPT Agent, uburyo bushya buzajya bufasha abantu gukora imirimo ikorerwa kuri mudasobwa bisabye kunyura mu nzira nyinshi kandi ikunze gufata umwanya munini. Bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga.
Ubu buryo bwifashisha mudasobwa yabwo bwite ikorera inyuma muri porogaramu [virtual computer] mu gukora iyi mirimo ku buryo ihita yikora [Automatically], ariko mbere yo kugira igikorwa burangiza, bugasaba uburenganzira uri kubukoresha.
Reka mbigusobanurire kugira ngo ubyumve neza.
Mu busanzwe, verisiyo zose za ChatGPT zagiye zisohoka mbere zakoraga mu buryo zishobora gufasha uzikoresha kubona ibisubizo by’ibibazo yabajije hashingiwe ku makuru yifashishijwe mu kuzitoza, rimwe zikaba zanakwifashisha asanzwe kuri murandasi [Browsing mode].
ChatGPT Agent yo irihariye kuko imeze nka mudasobwa ubwayo ariko udashobora kubonesha amaso [ikorera imbere muri porogaramu], ikaba ari yo mpamvu OpenAI yayise ‘virtual computer’.
Bivuze ko ishobora gufungura imbuga, ikemeza ibintu runaka, ikuzuza amafishi ndetse ikaba yakurikiza inzira ucamo ushaka kugura ikintu kuri internet ikabikora neza [online shopping] cyangwa ikabasha gukora ikindi kintu kuri murandasi.
Ikindi ni uko ishobora gukurikiza inzira umuntu akoresha ashaka kugera ku kintu runaka kuri mudasobwa, ikabikora mu kanya nk’ako guhumbya kandi neza.
Undi mwihariko wayo ni uko hari aho bigera ikagusaba kugira ibyo wemeza kugira ngo ikomeze cyangwa ibyo wayisabye kugukorera birangire.
Urugero; ushobora gufungura porogaramu yawe ya ChatGPT, ukemezamo ‘Agent mode’ ugasaba iyi porogaramu kugutegurira ibyo wazakoresha nk’ifunguro rya mu gitondo ku munsi runaka, ukanayisaba guhita ibitumiza kuri murandasi.
Bwa buryo bushya bwa ChatGPT Agent, buhita bureba kuri kalindari yawe umunsi udahuze, ikakubwira ko ari wo wazafatiraho rya funguro.
Ikindi ihita ikora urutonde rw’ibyo wazakoresha nk’ifunguro, ikabishakisha ku maguriro yo kuri murandasi, ikanabishyira hamwe [cart]. Icyo gihe ihita ikwereka urutonde rw’ibyo yakuboneye, ikanakwereka igiciro cyabyo. Ikakubaza niba yabigura [placing an order], wayemerera igakomeza.
Nyuma ihita ikoherereza ubutumwa bukumenyesha ko byarangiye ku buryo wahita wishyura, bya bicuruzwa byawe bikakohererezwa. Ibi byose ibikorera inyuma muri porogaramu wowe utareba, yasoza ikakohereza ubutumwa bukumenyesha.
Birumvikana ko kugira ngo igire ibyo igufasha runaka, ugomba kuyemerera kugera ku makuru amwe n’amwe y’ingenzi akwerekeye, nka kalindari yawe ya Google, amerekezo yawe mu gihe ugura ibintu kuri murandasi, konti zawe ukoresha uhaha ku ikoranabuhanga n’ibindi.
Iri koranabuhanga ryubatswe hashingiwe ku ryari risanzwe rya ChatGPT, ryubakwa n’inzobere mu gukora porogaramu za mudasobwa ziri hagati ya 20 na 35.
OpenAI yavuze ko ChatGPT Agent ishobora gufata iminota iri hagati ya 15 na 30 kugira ngo irangize ibikorwa bimwe na bimwe iba yasabwe bitewe no kugorana kwayo. Ku bikorwa bimwe na bimwe isaba uyikoresha ‘kwemeza’ mbere yo gukomeza, nko kohereza e-mail cyangwa kwishyura hakiri kare serivisi za hoteli cyangwa ahandi [booking] n’ibindi.
