
Bibiliya ni indirimbo nshya ya Korali Itabaza aho bavuze inkomoko yayo ndetse ko ari inzira iyobora abakoze neza mu kugororerwa
Korali Itabaza yatangiye ari Korali y’abana b’ishuri ryo ku cyumweru mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Karama, Paroisse Muganza. Mu mwaka wa 2002 ni bwo yahawe intebe mu rusengero yemerwa nka Korali y’umudugudu ihoraho inahabwa Izina “Itabaza”.
Korali Itabaza ikorera mu itorero ADEPR Karama muri Paroisse Muganza, yisunze indirimbi yabo nshya “Bibiliya” bibutsa abatuye Isi ko uwasomye Bibiliya akagambirira kugendera ku mahame yayo iteka ahora ari urugero rwiza rw’ibishoboka kuko ku Mana honyine byose bishobokera uyizera.
Aba baririmbyi bavuga ko ibihe byiza bagize batazibagirwa mu mateka yabo, ni igihe bakoraga igiterane kinini cyatumiwemo Sauni choir ya ADEPR Cyahafi ndetse na Jehovah Jireh Choir ya Post Cepier ULK mu mwaka wa 2014. Icyo gihe hihannye abantu barenga ijana, “ubwo ni bwo itorero rya Karama ryabatije abizera benshi mu mateka”.
Mu mihimbire y’indirimbo zabo, Korali Itabaza yibanda ku butumwa burimo amagambo aruhura imitima y’abantu benshi ndetse n’aho bakura amahoro yuzuye kuko aba baririmbyi bahishuriwe ko abatuye isi bose bakeneye amahoro abonerwa muri Kristo Yesu.
Kuri ubu Itabaza choir bafite indirimbo nshya y’amashusho bise “Bibiliya” yanditswe n’umuririmbyi wayo Stella Christine Manishimwe usanzwe ari umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wa Gospel. Perezida wa Korali Itabaza, Girukwayo Jean Marie Vianney, yabwiye inyaRwanda ko inganzo yaje ihereye ku muririmbyi umwe abwirijwe n’Umwuka Wera atekereje kuri Bibiliya.
Bavuga ko yahishuriwe n’uwo Mwuka Wera ko mu bitabo byabayeho ibiriho n’ibizabaho nta kindi gitabo cyamera nka Bibiliya kuko amasezerano yose uko Imana iyatanga yayashyize muri icyo gitabo, kandi abamaramaje kubaho ubuzima bufite igishushanyombonera muri icyo gitabo babayeho mu buryo butangaje kandi bwo kwifuzwa na buri wese. Uwasomye Bibiliya akagambirira kugendera ku mahame yayo iteka ahora ari urugero rwiza rw’ibishoboka kuko ku Mana honyine byose bishobokera uyizera.
Aho banditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugeza ku batuye Isi ubutumwa bubashishikariza gusoma Bibiliya – Ijambo ry’Imana, “ubutumwa twifuza kugeza ku batuye isi bose muri rusange ni uko abantu bakunda gusoma ijambo ry’lmana kuko ari Ibyanditswe Byera byahumetswe n’lmana ubwayo kandi baryizere mu mitima yabo rizabahindurira byose kuba bishya”.
Korali Itabaza irangamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugera ku mpera y’isi mu butumwa bukiza imitima. Iti: “Twumva ibihangano byacu tuzabishyira mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo bubashe kugera kure kandi tumaramaje gukomeza kugundira agakiza kuko ari wo mugabane tutazakwa uzaduhesha ingororano.”
Bafite inyota kandi yo gukomeza kuzana abantu kuri Yesu – niyo ntego nyamukuru. Korali Itabaza, nk’umuryango twifuza Iterambere mu buryo bwombi kuko byose mu kuboko kw’lmana birahari uburyo butuma tuzajya tubasha gukora uyu murimo tutagowe n’ubushobozi bw’amafaranga ngo butubere inkomyi.
Itabaza choir bavuze ko ubutumwa bwihariye bagenera abakristo bose bo ku isi ni ugukorera lmana neza kuko nyuma y’imirimo abakozi bakoze neza bazagororerwa.