Imana yankoreye byinshi, Umuramyi I- Cyogere yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye yambere
2 mins read

Imana yankoreye byinshi, Umuramyi I- Cyogere yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye yambere

Mu buzima busanzwe, yitwa Aimable Twagirayezu, ni Umunyarwanda ufatanya n’abandi guteza imbere igihugu, umugabane wa Afrika n’Isi muri rusange mu buryo butandukanye. 

Nyuma yo gukorana indirimbo na Nick Dimpoz, umuramyi uri mu bakwiye guhangwa amaso uzwi nka I_Cyogere, yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa buhambaye, aboneraho no gutangaza ko ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ye ya mbere.

Mu gisata cy’umuziki, avuga ko yahisemo gukoresha I_Cyogere, “izina nkunda risobanuye “icyo Imana ishaka ko nkora mu gihe ndiho,’ Cyogere (kimenyekane), ikindimo cyangwa impano indimo njyewe gisakare/isakare kandi igihugu na cyo Cyogere, kimenyekane kurushaho mu ruhando mpuzamahanga.”

Akomoza ku rugendo rwe mu muziki, I_Cyogere avuga ko gukunda umuziki yabitangiye yiga mu yisumbuye aho we n’inshuti ze bakundaga kubyina no gutegura ibitaramo, hanyuma akaza kubyinjiramo nk’umwuga mu 2023 ndetse akaba akataje muri uru rugendo. Ndetse ngo urugendo rwe mu muziki si rurerure cyane, ariko si na rugufi cyane. Ubundi, byatangiye yiga mu mashuri yisumbuye, Kabgayi mu Ntara y’Amajyepfo, aho yisanze akunda umuziki n’incuti ze, icyo gihe bakundaga kubyina no gutegura ibitaramo mu kigo no hanze yacyo. Kuva icyo gihe, nakomeje kugenda nkunda umuziki ariko byari ugusubiramo indirimbo z’abandi no kubyina gusa.

Muri za 2011-2013, ni bwo natangiye kwinjira muri studio ariko ntabwo indirimbo zakozwe zari nziza ku buryo zasohotse. Byari bimeze nko kwishyushya.

Ninjiye byeruye mu muziki muri 2023 nkora ‘Turaanda,’ 2024 nkora ‘Jah,’ na ‘Tudanse’ nasohoye vuba aha. Navuga ko kubera imbogamizi zitandukanye, ntigeze nshyira hanze ibihangano byinshi kugeza ubu, ariko ndashaka gukora cyane.

Kuri ubu uyu muramyi yashyize hanze indirimbo yise ‘Waratabaye,’ yaturutse mu bitangaza bikomeye Imana yamukoreye. Ayikomozaho, yagize ati: “Ku bwanjye birenze kuba indirimbo ahubwo ni isengesho ryihariye rishingiye ku byabayeho mu buzima bwanjye, ariko bishobora kuba byarabaye ku bandi cyangwa byazabaho mu bihe bizaza.

Imana yantabaye muri byinshi na kenshi cyane. Kimwe mu byo yankoreye, ni mu burwayi bukomeye nagize mu mwaka ushize bwatumye bambaga, kunkura mu menyo y’abicanyi kandi kenshi cyane, kundinda imyuka mibi n’ibindi byinshi cyane. Yezu wakoze ibyo byose rero nta kindi nabonye namwitura uretse kumuririmbira mvuga ngo waratabaye.

Cyogere yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko bagomba gushima Imana kuko ibakakorera ibitangaza buri munsi, bagashimira abantu babagiriye neza. Iyi ndirimbo kandi ihamagarira abagambirira gukora ibibi kubihagarika, ikibutsa ko nta n’umwe ushobora guhagarika umugambi w’Imana ku muntu, no ‘guhora tuzikana ineza y’Imana no kuyikorera ibiyishimisha.

Asaba abanyarwanda n’abakunda umuziki w’u Rwanda by’umwihariko abamushyigikira bareba ibihangano bye, abamugira inama zamufasha gukora neza kurushaho ko bamusengera kugira ngo Nyagasani amushoboze gutanga ibyo yamuhaye kandi mu buryo bunogeye abamukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *