Impanda Choir ADEPR SGEEM mu Gitaramo Kinini cyo Kwizihiza Imyaka 30, Bifatanyije na Jehovah Jireh Choir
1 min read

Impanda Choir ADEPR SGEEM mu Gitaramo Kinini cyo Kwizihiza Imyaka 30, Bifatanyije na Jehovah Jireh Choir

Impanda Choir ADEPR SGEEM Irateganya Igitaramo Kinini cyo Kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 30 ifatanyije na Jehovah Jireh Choir abakunzi babo Mwese Mwitegure ibihe byihariye byuzuye umurava n’indirimbo zo kuramya Imana, ubwo Impanda Choir ya ADEPR SGEEM izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 30 binyuze mu gitaramo kinini kizaba kuva ku wa 21 kugeza ku wa 24 Kanama 2025 kuri ADEPR SGEEM

Iki gikorwa gikomeye kizitabirwa n’itsinda rikomeye rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana, ubwitabire bwabo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga aho bafite amagana y’ibihumbi by’abakurikira ndetse na miliyoni z’abarebye indirimbo zabo, bigaragaza uruhare rukomeye bafite mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Jehovah Jireh Choir izwiho kuririmba indirimbo zifatika zubaka ubugingo kandi zifite ubutumwa bukomeye. Dore zimwe mu ndirimbo zabo zizwi cyane:Hoziana,Yaranguraniye , Yesu impamvu yo kuririmba,Imana iratsinze season 1, Ingoma ya kristo ntizahanguka,Ni bwo bumana bwayo,Gumamo,Kugira Ifeza,URIYA Mwana.

ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama: saa 11:00 z’umugoroba (5:00 PM Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama: saa 11:00 z’umugoroba (5:00 PM)Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama: saa 8:00 z’amanywa (2:00 PM Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama: saa 8:00 z’amanywa (2:00 PM)Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo guhimbaza Imana, kwishimira intambwe Impanda Choir imaze kugeraho mu myaka 30 ishize, no kwakira ubusabane n’ubutumwa bwiza burimo ijwi ry’umwuka rizaturuka muri Jehovah Jireh Choir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *