Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara ya kanseri y’umwijima ishobora kwikuba kabiri bitarenze mu mwaka wa 2025
1 min read

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara ya kanseri y’umwijima ishobora kwikuba kabiri bitarenze mu mwaka wa 2025

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hatagize igikorwa, umubare w’abarwara kanseri y’umwijima ku Isi hose ushobora kwikuba kabiri bitarenze umwaka wa 2050.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru cyita ku buvuzi cya The Lancet bugaragaza ko imibare itangwa na Global Cancer Observatory igaragaza ko abarwaye kanseri y’umwijima bashobora kugera kuri miliyoni 1,52 buri mwaka bavuye ku bihumbi 870.

Kanseri y’umwijima ni iya Gatatu mu zikunze guhitana abantu benshi ku Isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko ishobora guhitana byibura abagera kuri miliyoni 1,37 hagati mu kinyejana.

Gusa abahanga mpuzamahanga kuri iyi ndwara bemeza ko bitatu bya Gatanu by’iyi kanseri bishobora kwirindwa. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko virusi zitera Hepatite B na C ari zo zizakomeza kuza imbere mu bitera kanseri y’umwijima mu 2050.

Abashakashatsi bavuga ko gukingiza umwana akivuka, ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda Hepatite B, gusa bakagaragaza ko ubu buryo bukiri hasi cyane mu bihugu bikennye, harimo n’ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ibyavuye mu bushakashatsi kandi byagaragaje ko gukingira Hepatite B nibidashyirwamo imbaraga, ishobora kuzahitana abagera kuri miliyoni 17 hagati y’umwaka wa 2015 na 2030.

Kunywa inzoga kandi bizongera indwara ya kanseri y’umwijima ku kigero cyo hejuru ya 21% mu 2050, bivuze ko iziyongeraho hejuru 2% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Kanseri y’umwijima iterwa n’ibinure byinshi bifitanye isano n’umubyibuho ukabije, iziyongeraho 2% kuko izagera kuri 11% bitarenze 2050.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ubukene bukomeye bw’ibikorwa mu bijyane no guhangana na kanseri y’umwijima.

Gusa abahanga basaba ko habaho ubukangurambaga ku Isi hose abantu bakamenya ingaruka za Kanseri y’umwijima ndetse n’uko yakirindwa cyane cyane abafite umubyibuho ukabije cyangwa diabete.

Kanseri y’umwijima ni iya gatatu mu zikunze guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *