
Umuramyi uzwi ku izana rya Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Salomon Pierre bise “Icyizere”
Ni indirimbo ihumuriza abantu ibabwira ko n’ubwo umuntu yahura n’ibigeragezo bitandukanye bidashobora kugira icyo bimutwara mu gihe yizera Imana. Baterura bagira bati: “Wageragezwa ivumbi rigatumuka, warwara, wapfusha, wafungwa ariko humura ntabwo bizaguhitana.”
Mu nzira yo gufasha abahanzi bakizamuka, Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoranye indirimbo na Pierre Salomon bayita “Icyizere”.
Theo Bosebabireba niwe wanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzamura urubyiruko rushaka kuririmba. Aganira na InyaRwanda, Theo Bosebabireba yavuze ko iyi ndirimbo ni njye wayanditse nanayiririmbamo. Yakomeje avuga ko atari Salomon gusa bakorana indirimbo, ahubwo ko yiteguye gufatanya na buri wese ufite inzozi z’umuziki mu njyana iyo ariyo yose.
Asobanura ko impamvu namwemereye ni nk’uko nakwemerera n’undi wese kuko njyewe umuntu wese wakenera kuririmbana nanjye ashaka kuzamuka iyo nkunga nayitanga. Byaba ari ukwandika indirimbo, byaba ari ukuba afite iyanditse nkayiririmbamo nta kibazo kandi mu njyana iyo ariyo yose mba nifitiye icyizere ko nayigerageza.
Theo Bosebabireba yavuze ko nta kigoranye asaba uwifuza ko bakorana indirimbo. “N’uyu ni uko byagenze, nta bindi bigoye namusabye kuko ni umurimo w’Imana, ni ugukomeza gushyigikira urubyiruko rurimo kuririmba ni intego nihaye n’undi wese wabikenera numva namufasha yaba usanzwe uririmba, yaba usanzwe ataririmba”.
Yanavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Pierre Salomon utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije gutanga ubutumwa ko uwizera Imana wese ashobora guhura n’ibigeragezo bikomeye, ariko ntacyo biba biteze kumutwara.
Avuga ko ubutumwa nashakaga gutanga, iyo ndirimbo nayanditse mu buryo bwo kubwira abantu ko kumenya Imana ukanayikorera, kuba usenga, kuba uri umuntu w’Imana, wizera, wirinda ikibi n’igisa nacyo kubera y’uko mu buryo bwa Gikiristo tubaho cyanecyane mu barokore, natanzemo ubutumwa buvuga ngo ibyo ntabwo byatuma udahura n’ibibazo, ndavuga ngo wageragezwa ivumbi rigatumuka.
Nkavuga ngo warwara, wafungwa, wapfusha, ibyago byose bikakugeraho kuko na Bibiliya iravuga ngo ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose ndetse ngo ntacyimuca intego kuko gutabarwa kurahari.