Umuramyi akaba n’umwami wa Hip Hop uzwi ku izina rya Lecrae agiye gutaramira bwa mbere i Kigali
3 mins read

Umuramyi akaba n’umwami wa Hip Hop uzwi ku izina rya Lecrae agiye gutaramira bwa mbere i Kigali

Lecrae Devaughn Moore {Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music). Nyuma y’igihe atangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umuziki burundu, agiye kongera kugaragara ataramira mu bihugu binyuranye.

Umuraperi Lecrae ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; I will find you, Fight for me, Blessings, Background n’izindi zatumbagije izina rye ku Isi hose, yahishuye ko agiye kuzenguruka Isi mu rugendo rw’ibitaramo yise ‘Reconstruction World Tour.’ By’umwihariko, uyu muraperi wubashywe bikomeye azataramira no mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni urugendo yise ‘Reconstruction World Tour’ ruzatangirira ku mugabane wa Afurika muri Zimbabwe ku itariki 4 Nzeri 2025, rukarangirira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu mpera z’umwaka ku ya 13 Ukuboza 2025.

Uyu muraperi washinze Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop, azataramira i Kigali mu Rwanda ku ya 6 Nzeri 2025. Usibye u Rwanda na Zimbabwe, uyu muraperi azanataramira mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Zambia n’Afurika y’Epfo.

Muri ibi bitaramo, Lecrae yatangaje ko azataramana n’umuhanzi nawe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Miles Minnick, ndetse n’abaraperi 1K Phew na Torey D’Shaun.

Lecrae yanditse amateka ku isi aba umuraperi wa mbere watwaye Grammy Award mu cyiciro cya Album nziza ya Gospel (Best Gospel Album). By’akarusho muri 2013 na 2015 yabaye umuraperi wa mbere ku isi watsindiye BET Award mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa Gospel (Best Gospel Artist). 

Ubusanzwe, Lecrae Devaughn Moore uzwi nka Lecrae mu muziki, ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko akaba ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, producer ndetse akaba n’umukinnyi wa filime.

Lecrae yavukiye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akura arerwa na nyina. Yaje kujya kuba muri San Diego, Denver na Dallas. Mu buzima bwe, Lecrae avuga ko atigeze ahura na Se.

Nyirakuru wa Lecrae ngo ntiyajyaga amwemerera ko areba indirimbo za Hiphop, ibi byatumye Lecrae yiyiba akajya azireba nijoro. Ku myaka ye 16, Lecrae yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, atangira kurwana n’izindi ngeso mbi.

Mu buhamya bwe, Lecrae avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yaje gutabwa muri yombi azira ingeso y’ubujura. Lecrae avuga ko yakoresheje amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge usibye Heroin na Crack cocaine.

CNN yatangaje ko Lecrae yajyaga ajya mu biyobyabwenge afite na Bibiliya yahawe na nyirakuru. Nyuma yo gufatwa na polisi, umupolisi yabonye Bibiliya Lecrae yari afite ahita amurekura basezerana ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge. 

Lecrae yaje kuba undi muntu mubi cyane kurusha mbere kubera ibiyobyabwenge yaje gufata bifite ubukana bwinshi kugeza aho afata Bibiliya akayicamo impapuro akazijugunya hasi kuko ngo yabaga atifuza kuyibona.

Lecrae yaje gukizwa ubwo yajyaga gusenga ari naho yahuriye na Darragh Moorea waje kuba umugore we. Lecrae yakiriye agakiza yiyegurira Yesu Kristo nyuma y’ijambo ry’Imana yari amaze kumva rinyuze muri Pastor James White uyobora Christ Our King Community church.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *