Menya byinshi ku ndwara ya Fibroids izahaza abagore ndetse ikaba yibasira abafite umubyibuho ukabije kandi ikaba ishobora gutera ubugumba uyirwaye
3 mins read

Menya byinshi ku ndwara ya Fibroids izahaza abagore ndetse ikaba yibasira abafite umubyibuho ukabije kandi ikaba ishobora gutera ubugumba uyirwaye

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Kenneth Ruzindana, umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore mu bitaro bya CHUK waganiriye n’ikinyamakuru The New Times, fibroids zikunze kugaragara mu bagore bari hagati y’imyaka 30 na 50. Kuri benshi, ntizigaragaza ibimenyetso kugeza igihe basuzumwe bari kwitegura kubyara cyangwa bagiye kwivuza izindi ndwara.

Fibroids ni indwara iterwa n’inyama zikurira bidasanzwe mu mura w’umugore cyangwa hafi yawo, zidafitanye isano na kanseri. Iyi ndwara isanzwe yibasira abagore benshi ku isi, ariko mu Rwanda haracyagaragara icyuho mu kuyisuzuma hakiri kare, ndetse bamwe mu bayirwaye bakaba batabimenya.

Nubwo mu Rwanda hataragaragara imibare ifatika y’abarwaye iyi ndwara, ubushakashatsi bwo mu bindi bihugu bwerekana ko hejuru ya 50% by’abagore bashobora kugira fibroids mu gihe cy’ubuzima bwabo, kandi zigaragara cyane mu bagore b’Abirabura.

Impamvu zitera fibroids ntiziramenyekana neza, ariko abahanga mu buvuzi bavuga ko imihindagurikire y’imisemburo (estrogen na progesterone) igira uruhare runini mu mikurire y’ibi bibyimba. Ibyago byiyongera ku bagore bafite umubyibuho ukabije, abatarabyaye, abatangiye kubona imihango hakiri kare, abafite inkomoko mu miryango yagaragayemo iyi ndwara ndetse n’ababuze vitamine D.

Hari abagore bagira fibroids nini ariko ntibagire ibimenyetso, mu gihe abandi bagira ibibyimba bito bikabatera ububabare bukabije. Ibi biterwa n’aho ibi bibyimba biri n’uko umubiri w’umugore ubyakira.

Ibimenyetso bikunze kugaragara birimo kuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango, kumara igihe kirekire uri mu mihango (hejuru y’iminsi irindwi), cyangwa kuva amaraso mu buryo budasanzwe. Dr. Ruzindana avuga ko hari abagore bavuga ko bahindura ‘pads’ buri saha cyangwa bagakoresha izirenga eshatu mu masaha make.

Dr. Shakhnoza Abdukhalilova, umuganga w’indwara z’abagore i Kigali, avuga ko ku muntu usanzwe, amaraso yo mu mihango abarirwa hagati ya mililitiro 30–50. Iyo uwo mubare urenze cyane, biba ari ikimenyetso cy’uko hari ikibazo.

Indi ngaruka ya fibroids ni ububabare mu nda no mu kibuno, kuribwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kubura urubyaro bitewe n’uko zifunga cyangwa zikangiza imiterere y’umura, kuribwa umugongo n’amaguru, ndetse no guhura n’imbogamizi mu kwihagarika neza.

Fibroids kandi zishobora gutera umugore anemia (kubura amaraso), bikamutera kugira intege nke, isesemi, umunaniro ukabije no gusinzira cyane. Ibi byose bigira ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi, ubushobozi bwo gukora, no kwita ku muryango.

Iyo ibi bibyimba biri imbere mu mura, bishobora gutera inda kuvamo kenshi cyangwa bikabuza umugore gusama. Gusa si buri gihe biba bikomeye, kuko hari aho bivurwa neza hifashishijwe imiti cyangwa kubikuramo hifashishijwe uburyo bugezweho bw’ubuvuzi.

Abaganga bakangurira abagore kujya bipimisha nibura rimwe mu mwaka, cyane cyane igihe bafite impinduka zidasanzwe mu mihango cyangwa mu mibiri yabo. Bagaragaza ko kubimenya hakiri kare bifasha kugabanya ingaruka ku buzima n’imibereho y’umugore.

Dr. Abdukhalilova ashimangira ko kugira fibroids bidakwiye gutera umuntu isoni cyangwa ubwoba, ahubwo ari ikibazo gisaba kwitabwaho nk’izindi ndwara zose. Yagize ati: “Kwita ku buzima bwawe bw’imyororokere ni intambwe ya mbere mu kurengera ubuzima bwawe bwose.”

Indwara ya Fibroids yibasira cyane abagore b’Abiraburakazi ariko ishobora kuvurwa igakira mu gihe itahuwe hakiri kare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *