
BitChat: Porogaramu nshya yo kohererezanya ubutumwa bidasabye internet cyangwa Sim card
BitChat ni porogaramu nshya ituma abantu bohererezanya ubutumwa bidasabye internet, nimero za telefoni cyangwa sim card. Yakozwe n’itsinda riyobowe na Jack Dorsey, uri mu batangije Twitter.
Ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth, rituma ibikoresho biri hafi bishobora gutumanaho mu buryo bwihuse. BitChat yubakiye ku muyoboro utari umwe rusange (Decentralized network), kandi ubutumwa bwoherezwa mu ibanga rikomeye (encrypted), ku buryo n’abayikoze batabasha kubusoma.
Gukoresha BitChat ntibisaba umwirondoro. Ufungura urubuga gusa, ugahita ubona abakwegereye ushobora kuvugana na bo ukoresheje ubu buryo. Irimo uburyo bwo guhindura izina, n’uburyo bwo gusiba ubutumwa bwose wagiye woherezanya n’uwo mwandikiranye, ukoresheje panic mode. Iyi porogaramu yatangijwe muri Nyakanga 2025.
Ubu hashyizwe hanze verisiyo nshya ivuguruye kuri Apple (iOS) ku itariki ya 30 Nyakanga 2025. Verisiyo ya 1.2.0 yashyizwemo uburyo bwo kohereza ubutumwa hifashishijwe internet hagati y’incuti zifitanye umubano (mutual favorites), igihe bari ahantu hatandukanye.
Hanavanywemo uburyo bwerekanaga imbaraga za Bluetooth [signal strength] kugira ngo abantu babashe kurindwa, kuko ibyo bishobora kugaragaza aho umuntu aherereye. Ku bikoresho bya Android, hasohotse verisiyo ya 0.8.1 tariki ya 31 Nyakanga 2025, yazanye uburyo bushya bwo kubona abakwegereye no kongera umutekano.
Ku bikoresho bya Apple nka iPhone, iPad, Mac na Apple Vision, iyi porogaramu iboneka kuri App Store yitwa “BitChat Mesh”, ikaba ikora kuri iOS 16 kuzamura, mu gihe ku bikoresho bya Android, iboneka kuri GitHub aho kuyimanura (Download) nka APK, kuko itaragera kuri Google Play.
Abayikoresheje bayihaye amanota ya 4.8/5 bavuga ko ikora neza cyane cyane ahatari internet. Bamwe basabye ko yongerwamo uburyo bwo kohereza amafoto hakoreshejwe inyuguti n’ibimenyetso (ASCII art). BitChat yiyongereye ku zindi nka FireChat, Bridgefy, na Briar.
Dorsey yemeza ko izafasha ahakunze kuba ibibazo by’itumanaho.