1 min read

WhatsApp yasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe- Byatangajwe n’Ikigo cya Meta

Ikigo cya Meta, gifite urubuga rwa WhatsApp, cyatangaje ko cyasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025.‎

Meta ivuga ko nyinshi muri izo konti zari zifitanye isano n’amatsinda y’abatekamutwe bakorera mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia, Aho bakoresha abakozi ku gahato mu bikorwa byabo.

‎Ibi byatangajwe mu gihe WhatsApp yashyiragaho uburyo bushya bwo gukumira uburiganya, burimo kuburira umuntu igihe ashyizwe mu itsinda (group chat) n’umuntu utari mu mubare w’abo bavugana (contacts).

‎Iri genzura ryibanda ku buryo bushya abatekamutwe bakoresha barimo kwiba konti za WhatsApp cyangwa, gushyira abantu mu matsinda agamije kwamamaza uburiganya burimo ubwambuzi bushukana bw’ishoramari n’ibindi.

‎Mu rugero rumwe rwatanzwe, Ni uruvuga ko WhatsApp yakoranye na Meta n’ikigo OpenAI gishinzwe ChatGPT, mu guhagarika uburiganya bwari bufitanye isano n’itsinda ry’abagizi ba nabi bo muri Cambodia, ryashukaga abantu babaha amafaranga ngo bakande “like” cg gukunda, ku mafoto cyangwa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bagamije kwamamaza ubujura bw’ishoramari rishingiye ku bukode bwa moto.

Byatangajwe ko abatekamutwe bakoreshaga ChatGPT mu gukora amabwiriza yahabwaga abashukwaga.‎

Meta yavuze ko ubusanzwe abatekamutwe babanza kohereza ubutumwa bugufi ku bantu baba bagiye gushukwa, hanyuma ibiganiro bikimurirwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri porogaramu z’ubutumwa bwihariye.‎

Amatsinda y’abatekamutwe yambura abantu amafaranga, Akunze gukorera mu bihugu byo mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya nka Myanmar, Cambodia na Thailand.‎

Ayo matsinda azwiho no gushuka abantu bagatwarwa, hanyuma bagahatirwa gukora ubwo buriganya ku gahato.

‎Inzego z’umutekano zo muri ako karere zasabye abaturage kwitondera uburiganya bushobora kubagwirira, no gukoresha uburyo bwo kwirinda nk’iyo WhatsApp itanga bwa “two-step verification” kugira ngo barinde konti zabo kwibwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *