
Izamuka rikabije ry’ibyaha byo kuri murandasi kubera AI rihangayikishije Leta ya Kenya
Leta ya Kenya iri guhura n’ikibazo gikomeye cy’umutekano wo kuri murandasi, nyuma yo gutangaza izamuka rya 201.7% mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (cybercrime) mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Nk’uko byatangajwe na Communications Authority of Kenya (CA), ibyaha byo kuri murandasi byazamutse cyane mu mezi atatu, biva kuri miliyoni 840.9 bigera kuri miliyari 2.5.
Iri zamuka rishingiye ku kudafata ingamba zihamye mu kurinda inzego z’ingenzi nk’imari, itumanaho na serivisi za leta, byatewe n’uko abagizi ba nabi barushaho kwihugura no gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI).
Mu guhangana n’iri zamuka ry’ibyaha, CA yatanze inama ku bantu basaga miliyoni 13.2 ku bijyanye n’umutekano wa murandasi, umubare wazamutseho 14.2% ugereranyije n’igihe cyari cyabanje. Inenge za sisitemu nk’imiyoboro idatinze, amagambo-banga adakomeye na porogaramu zitavuguruye zatumye ibyaha bizamuka cyane, bigera kuri miliyari 2.47, bavuye kuri miliyoni 752.4.
Ibitero byibasiye imbuga za murandasi byazamutseho 11.8%, bigamije kwiba amakuru, kubangamira serivisi no kwinjira mu buryo butemewe. Ibi bitero byagaragaye nk’icyuho gikomeye mu mikorere y’ibigo byinshi n’inzego zitandukanye, bikaba bigaragaza ko hakenewe uburyo bwihuse bwo kubikumira.
Nubwo hari ibyaha byinshi byiyongereye, hari ibyagabanutse nk’ibitero bya DDoS byagabanutseho 76%, ibitero kuri porogaramu za telefoni bigabanukaho 51%, malware zigabanuka 28%, naho brute force attacks zigabanuka 3%.
Ibi byerekana ko hari ingamba zimwe zatangiye gutanga umusaruro, nubwo izindi ngero z’ibyaha zikomeje kwiyongera.
Ubushakashatsi bwa World Economic Forum (WEF) bwerekanye ko kubera AI, ibitero by’ikoranabuhanga bitakigira igihe kinini kugira ngo bikoreshwe, aho bifata munsi y’iminsi ine ugereranyije n’iminsi 60 byafataga muri 2019.
Abagizi ba nabi barimo gukoresha porogaramu nka ChatGPT kwandika virusi z’ibitero, bituma n’abadafite ubumenyi buhambaye bashobora gukora ibitero bikomeye.
Raporo yasabye ibihugu gufata ingamba nshya z’umutekano w’ikoranabuhanga harimo kugenzura neza porogaramu, guhindura amagambo-banga kenshi, kuvugurura sisitemu, no guhugura abakozi b’ibigo ku bijyanye n’ubwirinzi. Ibi bikorwa byose bigamije gukumira ibyaha byo kuri murandasi no kurinda amakuru y’abantu n’ibigo.