Ibyaranze tariki ya 7 Kanama mu mateka
Turi ku wa 07 Kanama 2025. Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga, imvura n’urubura byari byibasiye icyo gice.
1998: Ibiro bya za ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania no muri Kenya (…)
Turi ku wa 07 Kanama 2025. Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga, imvura n’urubura byari byibasiye icyo gice.
1998: Ibiro bya za ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania no muri Kenya byagabweho ibitero by’abiyahuzi bihitana abantu 212.
2008: Georgie yagabye ibitero bya gisirikare ku Burusiya mu ntambara yiswe South Ossetia War.
Abavutse
1966: Jimmy Wales uri mu bashinze urubuga rwa Wikipedia.
1989: I Bujumbura mu Burundi havukiye umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, aho uyu munsi yujuje imyaka 36.

Mu muziki
2024: Taylor Swift yahagaritse ibitaramo bitatu yari gukorera mu mujyi wa Vienne muri Autriche bitewe n’impungenge z’uko umutekano washoboraga guhungabanywa.

Abapfuye
1987: Camille Chamoun wabaye perezida wa Liban.
2019: David Berman, umunyamuziki w’umunyamerika wanakoraga za cartoons