Rayon Sports ikomeje kurebana akana ko mu jisho n’abakunzi bayo muri Rayon Week!
2 mins read

Rayon Sports ikomeje kurebana akana ko mu jisho n’abakunzi bayo muri Rayon Week!

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wa kabiri wa gicuti wa Rayon Week. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda mu karere ka Ngoma.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse anyuzamo akabona imipira y’imiterekano ariko ntayibyaza umusaruro, ku munota wa 13  Gorilla FC yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Sally Yipon ariko umunyezamu aratabara.

Ku munota wa 19 ikipe ya Rayon Sports yaje gufungura amazamu kuri koroneri yari itewe na Tony Kitoga ubundi Emery Bayisenge ashyiraho umutwe ubundi umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma yo kubona igitego Afhamia Lotfi yahise akora impinduka mu kibuga havamo Mohamed Chelly hajyamo Ndayishimiye Richard. Ba myugariro ba Gorilla FC bakomeje gukora amakosa ndetse byanashobokaga ko Rayon Sports yari kubona igitego cya kabiri ku buryo bwabonywe na Rukundo Abdul Rahman na Tony Kitoga ariko babupfusha ubusa. 

Mu gice cya kabiri Ikipe ya Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Drissa Kouyate, Tony Kitoga, Rukundo Abdul Rahman na Musore Prince hajyamo Mugisha Yves, Aziz Bassane, Paul Jesus na Adama Bagayogo.

Gorilla FC nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Serge Ntagisanayo hajyamo Muhawenayo Gad.

Ku munota wa 56 Gorilla FC yari ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe neza ubundi Nduwimana Franck ashyiraho ukuguru ariko umunyezamu aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga. 

Iyi kipe yakomeje gushyira igitutu kuri Rayon Sports ariko ibona uburyo imbere y’izamu nk’aho Mosengo Tansele yarekuye ishoti rigakubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 75 Adama Bagayogo yarekuye ishoti riremereye ndetse ryashoboraga guteza ibibazo Gorilla FC ariko Muhawenayo Gad aratabara. 

Ku munota wa 88 Mosengo Tansele yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bihita bibyara umutuku. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Ni umukino wa kabiri ikipe ya Rayon Sports ikinnye muri gahunda ya Rayon Week nyuma y’uwo yaherukaga gutsindamo Gasogi United i Nyanza. Undi mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu mu karere ka Rubavu aho izakina na Etincelles FC kuri Stade Umuganda. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *