Abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye Confi, ndutira na kabaganza berekeje muri kenya mu giterane kidasanzwe
3 mins read

Abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye Confi, ndutira na kabaganza berekeje muri kenya mu giterane kidasanzwe

Kuramya Bikora ku Mutima w’Imana: abakozi b’Imana mw’ivugabutumwa n’umuziki ku ruhimbi rumwe muri KenyaMu mezi ari imbere, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Nzeri 2025, Grace Tabernacle Ministry of Jesus Christ – Nyamavilla izakira igiterane gikomeye cyiswe Kuramya Bikora ku Mutima w’Imana kizabera muri Kenya guhera saa 9:00 z’amanywa (3PM).

Iki giterane cyateguwe ku bufatanye na Grace Tabernacle Kayole – Nyamavilla, kikazahuza abaririmbyi, abavugabutumwa n’abaririmbyi b’abahanga mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana.Umuvugabutumwa mukuru w’iki giterane azaba ari Pst. Michel, uzwi cyane mu nyigisho zifite imbaraga kandi zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zigamije guhindura imitima y’abantu no kubashishikariza kubaho ubuzima buhamya.

Pst. Michel azageza ku bitabira ubutumwa bw’imbuto z’umwuka no kubibutsa gukomeza urugendo rwabo mu kwizera.Umutumirwa wihariye mu kuramya ni Pst. Willy, umuhanzi n’umuramyi ufite izina rikomeye mu ndirimbo zubaka imitima. Yamenyekanye mu ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana, kandi azaba ari mu bayobora ibihe by’imbaraga mu kuramya no guhimbaza.Rev. Samuel, uhagarariye iki giterane, azaba ari umusangiza w’amagambo n’umuhuza w’ibihe bitandukanye, atuma buri kimwe kigenda neza.

Uyu muyobozi w’umwuka afite uruhare runini mu guhuza impande zose, gucunga gahunda neza, no gufasha abitabiriye kugira ubusabane n’Imana mu mutuzo n’umutekano.Mu bahanzi bazataramira mwiki giterane harimo Kabaganza, umunyempano mu kuririmba indirimbo zifite amagambo akora ku mutima, azwiho ijwi rifite ubuhanga ridasanzwe; ndetse na Ndutira, uzazana uburyo bwe bwihariye bwo kuramya bufite ubushobozi bwo kuzamura imitima y’abumva. Bea nk’uwaririmbyi akaba n’umupianiste, azatanga umusanzu ukomeye mu kuramya binyuze mu muziki w’umwimerere n’imivugire y’imiziki icyeza Imana.

Korali zitandukanye zizaba zihari harimo Voice of Praise Ministry, izwiho gususurutsa abitabiriye binyuze mu majwi asukuye no kuririmba bifite umutima; Heaven Passengers Choir, izazana imbaraga n’ubwiza bw’indirimbo z’ijuru; Injili Choir izwi mu guhimbaza mu buryo bw’ivugabutumwa rinyura imitima; Gate of Praise Choir izazana uburyo bwiza bwo kuramya bushingiye ku mahirwe yo gusanganira Imana; ndetse na Sauti ya Mulinzi, izwi mu bihangano byayo by’umwimerere byo mu rurimi rw’akarere, bizafasha abantu bose kumva ko umurimo w’Imana uhuriza hamwe amoko yose.Umusangiza w’amagambo (presenter) azaba ari umuhuza w’ibihe byose, asobanurira abitabiriye gahunda, atanga ikaze ku bahanzi n’abavugabutumwa, kandi agashyiraho urwego rw’ibyishimo no gusabana.

Uruhare rwe ni ingenzi kuko ni we uzahuza ibihe byo kuramya, guhamya, no kumva ijambo ry’Imana, kugira ngo buri wese yige kandi ashyirwe mu mwuka wo kuramya.Iki giterane kizatangira ku wa Gatanu saa 12:00 z’umugoroba (amasaha 6 yo kuramya), gikomeze kugeza ku Cyumweru, aho hazabaho igitaramo gikomeye cyo gusoza, cyuzuyemo indirimbo z’umwuka, ubuhamya n’ijambo ry’Imana. Buri wese utegereje ibi bihe yitezweho kugenda atahanye impinduka n’imbaraga nshya mu buzima bwe bw’umwuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *