
Igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana “Rwanda Shima Imana” kigiye kubera mu Gihugu hose
Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, kigiye kuba mu buryo bw’umwihariko aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.
Biteganjijwe ko kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha hagati yo ku wa 29 na 31 Kanama 2025.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025 na Komite Mpuzabikorwa y’iki gitaramo, aho yavuze ko iki gitaramo Rwanda Shima Imana cya 2025 kizizihirizwa mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.
Iki giterane gihuza amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda, uba ari umunsi udasanzwe ku bakristo n’abanyarwanda bose muri rusange abo batambira Imana bakayiha ikuzo ku bw’amahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho.
Banaboneraho umwanya wo kuragiza Imana igihugu cy’u Rwanda kugira ngo ikomeze kugihundagazaho imigisha yayo.
Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Prof. Charles Murigande, yasobanuye ko muri uyu mwaka wa 2025 hazibandwa ku gushima Imana ku bw’ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano, n’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho.
Yagize ati “Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu. Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’ abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu no kuzahura ubukungu bwa
Yakomeje agira ati “Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”
Tariki ya 29 Nzeri 2024 ni bwo Rwanda Shima Imana iheruka kuba, ikaba yarabereye muri Stade Amahoro, ihuriza hamwe abakristo ibihumbi za mirongo bahimbaje Imana mu buryo bukomeye ntibakangwa n’imvura yaguye igihe kinini.