
Ubushakashatsi: Ingaruka zo kuryama utinze zishobora kugera ku marangamutima no kongera ibyago ku ndwara zo mu mutwe
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’impuguke za Stanford Medicine bwerekanye ko kuryama utinze cyane, cyane cyane nyuma ya saa saba z’ijoro, byongera hagati ya 20% na 40% ibyago byo kurwara indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (depression) n’umunaniro ukabije (anxiety).
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko guhindura gahunda yo kuryama ukaryama isaha imwe mbere y’igihe usanzwe uryamiraho bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’agahinda gakabije ku gipimo cya 23%. Ni impinduka ntoya ariko ifite akamaro kanini ku buzima bwo mu mutwe.
Impuguke mu by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zigaragaza ko uburyo umuntu asinzira bufite uruhare rukomeye ku marangamutima ye. Gusinzira neza bifasha umuntu gutekereza neza, gufata ibyemezo bikwiye no guhangana n’ibibazo by’agahinda, mu gihe kudasinzira neza bishobora guteza cyangwa kongera ibyo bibazo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abafite ikibazo cyo kubura ibitotsi (insomnia) bafite ibyago inshuro 10 yo kurwara agahinda gakabije kurusha abandi, ndetse inshuro 17 zo kwibasirwa n’umunaniro ukabije.
Abafite indwara yo kubura umwuka mu gihe cyo gusinzira (sleep apnea) nabo bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kwibasirwa n’ibi bibazo. Ibi bigaragaza ko kudasinzira neza bishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zo mu mutwe.
Dr. Andrea Goldstein-Piekarski, umwarimu muri kaminuza ya Stanford akaba n’umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe n’ibitotsi, avuga ko hari “isano ikomeye iri hagati y’ibitotsi n’ubuzima bwo mu mutwe.” Yemeza ko kudasinzira bihagije bishobora guteza ibibazo by’imitekerereze, ariko nanone n’indwara zo mu mutwe zikaba intandaro yo gusinzira nabi.
Ikindi kigaragazwa n’ubushakashatsi ni uko kuryama kare no kubyuka kare bifasha cyane mu kurinda indwara zo mu mutwe, nubwo umuntu yaba afite akamenyero ko kuryama atinze. Abashakashatsi bemeza ko iyo umuntu aryamye atinze cyane, ubwonko bwe bushobora gufata ibyemezo mu buryo bubi kubera umunaniro aba yatewe n’imirimo yiriwemo ku manywa. Ibi byiswe “Mind after midnight”.
Iki kibazo kigaragara cyane ku rubyiruko rw’ingimbi n’abangavu, cyane cyane kuva igihe cya COVID-19. Ku rwego rwa Amerika, ubushakashatsi bwerekanye ko 80% by’abangavu n’ingimbi batabona ibitotsi bihagije uko bikwiye. Ibi bifitanye isano n’izamuka rikomeye ry’indwara z’agahinda n’umunaniro muri urwo rwego rw’imyaka.
Abashakashatsi basoza bavuga ko gusinzira kare kandi neza ari kimwe mu bisubizo by’ingenzi mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, kandi ko guhindura gahunda yo kuryama ari uburyo bworoshye ariko bufite akamaro kagaragara ku buzima bw’umuntu.