UNDI MUHANZI WA GOSPEL WAHOZE ARI UMUKIRSITO GATOLIKA AGIYE KURUSHINGA
2 mins read

UNDI MUHANZI WA GOSPEL WAHOZE ARI UMUKIRSITO GATOLIKA AGIYE KURUSHINGA

Umuhanzi wamamaye mu muziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu amakuru agezweho kuri uyu muhanzi utuye I Nyamirambo ni uko agiye gukora ubukwe agatera ishoti ubusiribateri.

Ndasingwa Jean Chrysostome wamenyekanye nka Chryso Ndasingwa ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda akaba agiye gukora ubukwe mu minsi iri imbere. Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Wahozeho” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Si iyo gusa ahubwo hari “Wahinduye Ibihe”, “Ni nziza”, “Nzakomeza nkwiringire” n’izindi nyinshi.

Chryso Ndasingwa, mu makuru GospelToday newsikesha  inyaRwanda, yahamije ko afite ubukwe ndetse avuga ko buzaba muri uyu mwaka wa 2025. Ndasingwa Aherutse gufata irembo kuwa 21 Kamena 2025. Mu buryo bw’amarenga, Chryso yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko yuzuye amashimwe ndetse ko atabona uko abisobanura.

Ni ubutumwa yanditse munsi y’ifoto ari kumwe na Sharon Gatete n’abandi benshi bari kumwe mu modoka ubona bavuye mu birori. Umuratwa Anitha Kate ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 yahise yandika ahatangirwa ibitekerezo ati: “Ko bamuduhaye se?”

Chryso na Sharon basanzwe bafitanye umubano ukomeye no mu muziki dore ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri: “Yanyishyuriye”, “Wera Wera Wera”. Biraca amarenga ko nyuma yo kurushinga bazakora itsinda rikomeye ry’umugabo n’umugore, bashobora kuzaza byongera kuri James na Daniella na bo bafite bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakanabana nk’umugabo n’umugore.

Mu bihe bishize ubwo Chryso yagarukaga kuri Sharon Gatete, yavuze ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.”

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga. Byabaye mu gitaramo yari agiye kumurikiramo Album ye ya mbere, akaba yaranakoze ikindi yise icya Pasika tariki Easter Experience cyabereye mu Ntare Conference Arena.

Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

Sharon Gatete ugiye kurushinga na Chryso ni umunyempano ikomeye wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Inkuru nziza” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 460 kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *