
This Far by Grace– Igitaramo Kinini cya Mwalimu Ssozi Joram
Serena Hotel, Kampala – Nzeri 7, 2025 Mwalimu Ssozi Joram, umwanditsi w’indirimbo, umutoza w’abaririmbyi n’umuyobozi w’umuziki w’igihe kirekire mu ndirimbo za gikirisitu, yatangaje igitaramo cye cyiswe “This Far by Grace” kizabera i Kampala muri Uganda, ku wa 7 Nzeri 2025.
Iki gitaramo giteguranywe umwihariko, kizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi (16:00) kikaba kigamije gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 37 amaze mu murimo w’umuziki wa gospel.
Ssozi yatumiye amakorali akomeye aturutse mu bihugu bitandukanye harimo:Ambassadors of Christ Choir yo mu Rwanda, Your Voice na The Bridal Choir byo muri Kenya,Ndetse n’amakorali yo muri Uganda arimo Golden Gate Choir, Hebrews Choir, Heavenly Gates Choir, Vision Choir n’andi menshi.
Hari kandi abahanzi ku giti cyabo nka Joseph Segawa, Ssozi Moses na Kigozi Geri, bazafatanya nawe muri ibyo birori bikomeye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mwalimu Ssozi yavuze ko iki gitaramo atakibonamo nk’igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari umwanya wo kugaragaza ishimwe no gusubiza amaso inyuma ku byo Imana yamukoreye. Yagize ati:”This Far by Grace si igitaramo gusa, ni ishimwe no kwibuka. Sinari mfite gahunda yo kwinjira muri uyu murimo, ariko Imana ubwayo yanyoherereje inzira.”
Iki gitaramo kizabera n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro Mwalimu Ssozi Music Foundation, izibanda ku guteza imbere urubyiruko rufite impano mu muziki wa gospel, no gukomeza umurage w’indirimbo zubaka imitima n’itorero.
Mwalimu Ssozi amaze imyaka myinshi ari umutima w’indirimbo za Ambassadors of Christ Choir (AOCC), aho yanditse indirimbo zikunzwe nka “Ibyo Unyuramo”, “Imirindi y’Uwiteka”, “Nimekupata Yesu” na “Yesu ni Inzira.” Choir ye imaze kugeza ku bantu babarirwa muri miliyoni binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ikaba iri mu makorali akunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi.
Igitaramo This Far by Grace gitegerejwe n’abakunzi ba gospel benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, kikaba cyitezweho kuba ishusho y’ukuntu umuziki ushobora gushingira ku kwizera no gushimira Imana.