“The Upper Room Worship Xperience V: Igitaramo cy’ivugabutumwa rihindura imitima”
2 mins read

“The Upper Room Worship Xperience V: Igitaramo cy’ivugabutumwa rihindura imitima”

“The Upper Room Worship Xperience” yitezweho guhindura byinshi ku mitima y’abazayitabira Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’ivugabutumwa n’umuziki wa gikirisitu, Voice of Angels Family yongeye gutegura igitaramo cyihariye cyiswe The Upper Room Worship Xperience – Edition V, kizabera kuri UEBR Kigali Parish ku itariki ya 7 Nzeri 2025, guhera saa kumi z’umugoroba (4PM).

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi, amakorali ndetse n’abavugabutumwa bafite izina rikomeye, aho buri wese azagira uruhare rwe mu gususurutsa imitima no kuyobora abantu mu mwuka.Umwigisha mukuru azaba ari Rev. Dr. Antoine Rutayisire, umupasiteri ukomoka mu itorero EAR Remera, uzwi cyane mu gihugu hose no hanze yacyo kubera ubutumwa bwe bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bukaba buhora bugaragaramo ubumenyi, urukundo n’ukuri. Azwi nk’umuvugabutumwa uhorana ubutumwa bwuzuye guhumuriza, gukomeza no kubaka abantu mu buryo bw’umwuka.

Hazaba hari kandi Jonathan Nish, umuririmbyi waturutse mu itorero ADEPR Ntora, uzwiho kuramya Imana mu buryo bwihariye kandi buhumuriza imitima. Afatwa nk’umwe mu baramyi bafite amavuta yo kuyobora abantu mu mwuka, akaba ari n’impano ikomeye yahawe itorero mu Rwanda.

Azaba ahagarariye igice cyo kuramya no gushimira Imana mu buryo bukora ku mitima.Muri iki gitaramo kandi hazitabira amakorali akomeye arimo New Melody Choir, itsinda ryamamaye mu bihangano by’indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse n’uburyohe bw’umuziki ugezweho.

Niba bamwe bazafasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya binyuze mu bihangano byabo byuje butumwa bwiza Ntihasigaye inyuma kandi Cornerstone Choir, izwiho ubwitange, ubusabane n’uburyohe mu bihangano byabo, bikunze gutanga ihumure n’imbuto nyinshi mu mitima y’abumva. Iyi Korali izaba umuyoboro ukomeye w’isanamitima mu gitaramo cy’uyu mwaka.

Voice of Angels Family, nk’abategura, nabo bazaba bahari mu buryo bwihariye kuko bafite indirimbo nshya n’ibyiringiro byo kuyobora abantu mu mwuka. Basanzwe bazwiho ubwitange bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana zishingiye ku ijambo ry’ukuri, kandi bakaba baragiye bahindura imitima y’abantu batari bake mu bitaramo bitandukanye.

Uretse ibi byose, igitaramo kizaba gifite umwihariko wo kuba cyinjira Ari ubuntu (free entrance) ndetse kizanyura no ku Voice of Angels Family Rwanda YouTube Channel, ku buryo n’abatarabasha kwitabira bazabona amahirwe yo gukurikira ubutumwa n’ibyiza bizaba biri kubera kuri UEBR Kigali Parish.

Iki gitaramo gitegerejwe nk’igihe cy’ivugabutumwa rikomeye, rihuza impano zitandukanye kugira ngo abantu basubizwe mo ibyiringiro byabo muri Kristo.

Abazakitabira bose barasabwa gutegura imitima yabo, kuko bizaba ari uburyo budasanzwe bwo guhura n’Imana mu murimo wo kuramya no kuyisingiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *