Patrick Maz uvukana na Aime Frank yagize icyo avuga ku ndirimbo nshya yitwa “ Niringiye”
1 min read

Patrick Maz uvukana na Aime Frank yagize icyo avuga ku ndirimbo nshya yitwa “ Niringiye”

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari n’umuvandimwe wa Aime Frank, Patrick Maz yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Niringiye.’

Ni indirimbo uyu muramyi avuga ko yashibutse mu ijambo ry’Imana Pastor Willy Nkurunziza yari ari kwigisha. Ati: “Iyi ndirimbo yaje Pasiteri wanjye witwa Willy Nkurunziza ari kubwiriza ku ijambo rivuga ngo impanda izavuga ngo n’abari mu bituro bazayumva bazuke dusanganire umwami. Nicyo gihe iyo ndirimbo yaje nyandikira mu ikanisa yose.”

Yabwiye InyaRwanda ko ‘ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko uwizera wese yaba akiriho cyangwa atakiriho, impanda nivuga tuzayumva.’ Ikubiyemo ijambo ry’Imana riboneka mu 1Abakorinto:15:52, rigira riti: “Mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe.

Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe yishimira ko indirimbo yakoranye n’abavandimwe be bose nk’umuryango bise “Nzahora ngushima” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 312 ku rubuga rwa YouTube kuva yasohoka tariki 1 Mutarama 2025.

Patrick Mazimpaka yavuze ko indirimbo ze, “Nzahora ngushima” na “Niringiye”, zamaze kugera ku mbuga zitandukanye zinyuzwaho umuziki, asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gufashwa n’ibihangano akomeje kubagezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *