Inyungu ziri mu gutanga no gushima Imana mu giterane “Thanks Giving” hamwe na RPCC Bugesera
3 mins read

Inyungu ziri mu gutanga no gushima Imana mu giterane “Thanks Giving” hamwe na RPCC Bugesera

Amatsinda akomeye mu gihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Injili Bora na Elshadai, bafashije abakristo ba Revival Palace Community Church Bugesera [RPCC Bugesera] komatana n’Imana mu giterane cyiswe “Thanks Giving Conference 2025” cyatangarijwemo inyungu ziri mu gutanga no gushima Imana.

Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Kanama 2025, Revival Palace Community Church (RPC) Bugesera yakiriye igiterane cyihariye cyiswe “Thanks Giving Conference”, cyahuje abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye, bagamije guha Imana icyubahiro no kuyishimira ibyo yabakoreye.

Iki giterane cyaranzwe n’amasengesho yimbitse, indirimbo ziramya Imana, n’ijambo ry’Imana ryigishijwe mu buryo bufasha abakristo gusubiza icyubahiro Imana. Insanganyamatsiko yacyo iboneka muri Zaburi 126:3, “Uwiteka yadukoreye ibikomeye.”

Iki giterane cyakiriwe na Pastor Dr. Ian Tumusiime, umuyobozi wa Revival Palace Community Church Bugesera. Yafatanyije na Bishop Dr. Daryl Forehand (USA), Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sir (USA), bari kumwe n’abafasha babo, bakaba baratanze inyigisho z’ubugingo zafashije abakristo kongera kwibuka ibyo Imana yabakoreye.

Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sir yabwiye iteraniro ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe mu Rwanda, ati “Ndumva ndi mu rugo”. Yigishije inyigisho ivuga “Gutanga amashimwe no gushima Imana”. Yabwiye abitabiriye ko bakwiye gushima Imana kuko yabakoreye ibirenze ibyo batekereza.

Yahamagariye abakristo kujya batanga batitangiriye itama kuko bihesha umugisha. Yavuze ko guha Imana nta gihombo kirimo kuko ibigusubiza yarabikubye inshuro nyinshi. Ati: “Iyo ushimiye Imana, iguha ibirenze ibyo ukeneye. […] Uwiteka ari kuguha byinshi kugira ngo utange, …ushime Imana kuko iguhaye byinshi”.

Pastor Dr. Ian Tumusiime yasabye abakristo guhora bashima Imana, ati: “Iyo bavuze ngo ni umwanya wo gushima Imana, uge uwufata nk’umwanya wihariye wo kuyisubiza icyubahiro ku byo yagukoreye. Uzamure amaboko yawe uvuge uti ‘Mana ndagushimye’, kuko kuva ku munsi wa mbere ari yo yabanye na we. Umwuka wari muri Yesu, ni wo uri muri wowe.”

Yibukije abitabiriye ko kuba umuntu akiriho bidaturuka ku bushobozi bwe cyangwa ubwenge bwe, ahubwo ari ukubera ukuboko kw’Imana gukomeza kumurinda.

Yatanze ingero zifatika, avuga ati: “Hari aho abajura basanze mu nzu barabaterura, biba matera bo babasiga batabishe. Hari abandi bakoze impanuka, abandi barapfa bo bararokoka. Kuba ukiriho si uko uzi ubwenge cyangwa kwirinda, ahubwo hari Imana yakurinze, yagushyizeho ikiganza cyayo.”

Yanakomeje agaragaza ko n’ubwo ubukene, indwara n’ibigeragezo ari byinshi, Imana yakomeje gufasha abana bayo ku buryo benshi bakomeje kwiga, imiryango ikabaho mu mahoro, kandi ikomeza gutegereza ibyiza byayo.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko “Iyo uzamuye amashimwe imbere y’Imana, Ijuru rirakinguka, imigisha ikameneka nk’uko imvura imeneka”.

Injili Bora Choir na Elshadai Choir, basusurukije abari aho mu ndirimbo zabo zitandukanye ziramya Imana ndetse zikunzwe cyane. Byongeye kandi, ubuhamya bwatanzwe bwagaragaje uburyo Imana ikomeje gukora ibikomeye mu buzima bw’abakristo.

Mu gusoza, Pastor Dr. Ian Tumusiime yongeye gushimangira ko intego nyamukuru y’iki giterane ari ugusubiza icyubahiro Imana, ati: “None se kuki utashimira Imana? Kuba ukiriho ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima. Ni muri urwo rwego iki giterane cyabaye, kugira ngo twese dusubize icyubahiro Imana.”

Abitabiriye batashye bafite imitima yuzuye ishimwe, biyemeza ko mu buzima bwabo bwa buri munsi bazakomeza gushimira Imana, kuko kuba bakiriho ari igihamya cy’uko Uwiteka akorera abantu ibikomeye.

Iki giterane cyabereye kuri Revival Palace Community Church mu Bugesera, gishyira mu bikorwa intego yo gushimisha Imana no kuyihimbaza mu muryango mugari w’abakristo. Ku musozo wacyo, hatanzwe impano ku bashyitsi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *