
Umuramyikazi Lydie Nishimwe hamwe na Jonathan Niyo bakoranye indirimbo bise “ yatugize intwari”
Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Yatugize Intwari’, yibutsa abantu iby’urukundo rw’Imana, gucungurwa kwabo, n’uko igenda ibanyuza mu bikomeye bakabisohokamo gitwari.
Umuyobozi wa label ya UJC GOSPEL ibarizwamo aba baramyi, Patrick Hertier yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu buhanzi bwubaka.
Ati: “Iyi ndirimbo iri mu murongo wa gahunda ya UJC GOSPEL yo guhuza abahanzi batandukanye bafite amavuta n’ubutumwa bwubaka, igamije kurema ibikorwa bifite ireme, bigamije guhesha Imana icyubahiro no gukiza imitima y’abantu.”
Yakomeje avuga ko ubwo yahuzaga Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo, yashakaga umukobwa uririmba neza kandi wuzuye Imana akamuhuza na Jonathan, umuhanzi ufite ibihangano bifasha benshi cyane. Ati: “Nashakaga guha abakunzi b’Imana igihangano gifite amavuta amavuta avuye ku Mana.”
Patrick yavuze ko iyi ndirimbo irimo ‘ubutumwa bukomeye bw’ubwiza n’agakiza, igashimangira ukuntu Imana yagiye ikorera ibyiza abantu bayo.’
Ati: “Indirimbo ‘Yatugize Intwari’ ishimangira ukuntu Imana yagiye ikorera abantu bayo ibikomeye, igatuma bahagarara nk’intwari mu bihe by’ubuzima bikomeye. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw’Imana, gucungurwa kwacu, no gukomezwa n’Imana mu rugamba rwa buri munsi.”
Umuramyikazi Lydia Nishimwe, azwiho ijwi ritangaje ryuje kurabagirana n’umwuka w’Imana n’amagambo y’ihumure mu ndirimbo zo kuramya.
UJC GOSPEL yagize uruhare mu isohoka ry’iyi ndirimbo, ni label ishingiye ku musingi wo gukoresha itangazamakuru n’ubuhanzi mu kwamamaza Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo, filime, ibiganiro n’ibindi bikorwa byamamaza Imana
Iyi Label ibarizwa mu gihugu cy’Ububiligi ihuza abahanzi batandukanye, ikabafasha gusohora ibihangano bifite ubutumwa bwiza, bunyuze mu bumenyi n’impano bahawe n’Imana.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeza imitima, yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, isohokera ku muyoboro wa Youtube wa UJC GOSPEL.