
Inzobere z’abaganga zita ku bana muri Afrika ziyemeje kugabanya umubare w’impinja zipfa zikivuka
Inzobere z’abaganga bavura irwara z’ abana zo mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika zagaragaje ko serivisi z’ubuvuzi zihabwa abana bakivuka zikwiye kunozwa no gutangirwa ahantu hamwe mu rwego rwo kugabanya impinja zipfa zikivuka ndetse n’abandi bapfa bataramara ukwezi.
Ni ibyagarutsweho ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu yarihurije hamwe aba baganga i Kigali kuri uyu wa Gatunu tariki 22 Kanama 2025.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko gutandukanya umwana na nyina, akimubyara ari kimwe mu byongera umubare w’impinja zipfa ndetse n’abana bapfa bataramara ukwezi kuko nyuma yuko umwana avutse babanzaga ku mutunganya no kumushyira mu mashini yabugenewe mbere yo kumushyira mu gituza cya nyina.
Umwe yagize ati “Gutandukanya uruhinja rukivuka na mama warwo n’ubwo bikorwa mu bihugu birimo n’ibyateye imbere, ntabwo ari ubuvuzi bwiza ku ruhinja, ahubwo umwana akwiye guhita ashyirwa mi gituza cya nyina aho kumushyira muri ibyo byuma”.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gushyira umwana mu gituza cya nyina akivuka bimwongerera ubudahangarwa bw’umubiri, bikongera urukundo hagati yabo ndetse bigatuma umwana akura neza mu marangamutima.
Mu rwego rwo kugera ku ntego yo kugabanya imibare y’impinja zipfa zikivuka ndetse n’abana batagejeje ku kwezi kandi hari gahunda yo guhuriza hamwe ibikorwa by’ubutabazi bihabwa ababyeyi n’impinja ubusanzwe byakoreraga mu bice bitandukanye.
Muri iyi nama hashimwe u Rwanda rwabashije kugabanya umubare w’impinja zipfa zikagera kuri 11.3%, byiha umukoro wo kurwigiraho nka kimwe mu bihugu bya Afrika bifite umuvuduko mu konoza serivisi z’ubuvuzi harimo n’izabana bato.
Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura impinja mu Rwanda , Nkuranga Jean Baptiste ashimangira ko u Rwanda hari intabwe rwateye, ariko ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga kuburyo imibare yagera munsi ya 5%.
yagize ati “Birashimishije urebye intabwe tumaze gutera uko imyaka yagiye ukurikirana. Mu buryo budasanzwe turi hejuru y’Ibihugu bidukikije ndetse no ku Mugabane wa Afrika, ariko ntabwo bihagije kuko nta rupfu rwemerwa. Dukwiye gushyiramo imbaraga kuburyo twegera ibihugu byateye imbere biri kuri 5% no hasi y’aho”.
Ni ubwa mbere iyi nama yariteranye ihurije hamwe abaganga bavura impinja ku mugabane wa Afrika mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo guhangana n’imbogamizi zikigararagara kuko imibare y’impinja zipfa muri Afrika irenga miliyoni 1 buri mwaka.

Gushyira umwana mu gituza cya nyina akivuka bimugabanyiriza ibyago byo kwitaba Imana.

Abaganga bavura impinja muri Afrika biyeje kugabanya umubare w’izipfa zikivuka ndetse n’abana batarageza ku kwezi.