
Itorero ry’u Rwanda ry’Angilikani ryashimiwe uruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu mu birori byo kwiziziha Yubile y’imyaka 100
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryakoze ibirori bikomeye kandi by’imbonekarimwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda, rishimirwa na Leta y’u Rwanda ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu.
Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori by’akataraboneka, yashimye uruhare rw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR] mu iterambere ry’igihugu, asaba ko ubufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu burushaho gukomera mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage.
Yatangaje ibi mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 100 y’Itorero Angilikani byabereye i Gahini, mu Karere ka Kayonza, ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025. Yashimangiye ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryagize uruhare rukomeye mu gufasha Leta guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere uburezi, ubuvuzi, imiyoborere myiza, n’indi mishinga y’iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko Perezida Kagame ashimira Angilikani akaba yanayifurije isabukuru nziza y’imyaka ijana. Ati “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda naje mpagarariye, nejejwe no kwifatanya namwe uyu munsi muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Itorero Angilikani rimaze rikorera mu Rwanda.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifurije Itorero Angilikani ry’u Rwanda isabukuru nziza y’imyaka 100, isabukuru y’ubuntu bw’Imana bugaragarira mu bikorwa by’iri torero mu Rwanda”.
Perezida wa Sena yavuze ko Itorero Angilikani ryagize uruhare runini mu bumwe n’ubudaheranwa, gukiza imitima yakomeretse no kongera kubaka icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byaragize uruhare mu kubaka sosiyete nyarwanda yunze ubumwe kandi iteza imbere igihugu.
Yavuze ko iyi sabukuru ikwiriye kuba intangiriro yo gukomeza gutera imbere. Ati ‘‘Ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukisuzuma tugafata ingamba nshya zo gukosora ibitaragenze neza muri uru rugendo rwose. Iyi sabukuru y’imyaka 100 iri torero rimaze, itubere intangiriro y’urundi rugendo rwo kurushaho gutera imbere haba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda tunashimangira imvugo igira iti ‘Roho nziza mu mubiri muzima’’’.
Yavuze ko u Rwanda rufata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abaturage, asaba ko ubufatanye bukomeza mu gukumira no gukemura ibibazo bikigaragara. Yasabye ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gukemura amakimbirane mu miryango, kurinda iterambere ry’abana cyane cyane mu bijyanye n’imirire, kugabanya umubare w’abana bata ishuri no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Ibi birori byayobowe na ArchBishop Dr. Laurent Mbanda, byitabiriwe n’ibihumbi by’abakirisitu, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, n’abashyitsi baturutse mu mahanga. Musenyeri Mbanda yashimangiye ko umurimo w’ingenzi w’Itorero Angilikani ari ubutumwa bwiza, uburezi, n’ubuzima, akaba ari nabyo byabafashije kuzaba impinduka muri sosiyete nyarwanda.
Ati: ‘‘Ni imyaka 100 y’ivugabutumwa ryuzuye, ni imyaka 100 yo kwigisha abakristo ivugabutumwa, kubigisha kwita ku buzima bw’abantu. Turashima ko inkingi twubakiyeho zirimo ivugabutumwa, kwigisha no kwita ku buvuzi ari ikintu Imana yakoresheje tukanashima impinduka zabaye mu mibanire no muri sosiyete Nyarwanda.’
Guhera ku kigo cya Gahini cyashinzwe mu 1925, Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryabyaye amadiyoseze 13 mu gihugu hose. Ubu rifite ibigo birenga 1,300 birimo ibigo by’incuke 853, amashuri abanza 258, ayisumbuye 137, amashuri ya tekiniki n’ubumenyingiro 21, kaminuza 3, ibitaro 3, n’Ikigo cy’ivuriro cy’i Gahini kimaze kwakira abarwayi barenga 872,000.
Diyoseze ya Gahini yakiriye ibi birori by’isabukuru y’imyaka 100, ni iya kane yubatswe kuva mu 1925, ikaba izwi cyane nka Katedrali y’Ubukangurambaga bw’ubutumwa bwiza mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ni ahantu hafite amateka akomeye mu iyobokamana, ndetse hubatswe n’icumbi ry’ubukerarugendo bw’abahakorera ingendo z’iyobokamana.
Abakirisitu bahafata nk’ahantu habera ibitangaza, aho amasengesho yabo asubizwa. Amateka y’Itorero Angilikani y’u Rwanda atangira mu 1922, ubwo abamisiyoneri ba Church Missionary Society baturutse muri Uganda bageraga mu Rwanda bazanye ubutumwa bwiza.
Mu 1925 abamisiyoneri bageze ku musozi wa Gahini bahatangirira ibikorwa by’ivugabutumwa, haza kuba umuzi n’umusingi w’ububyutse bwaje gukwirakwira mu karere k’ibiyaga bigari, bukagera muri Uganda, Kenya, Kongo, u Burundi na Tanzania.
I Gahini hafatwa nko ku gicumbi cy’Ububyutse, akaba ari amateka amaze imyaka hafi 100. Ni ho ububyutse bwatangiriye mu 1936 ubwo abasegeraga kuri uyu musozi bamanukirwaga n’Umwuka Wera, izo mbaraga zikwira Afrika y’Iburasirazuba.
Gahini ibitse andi mateka mu iyobokamana arimo ‘Urukuta rw’Ibitangaza’, ’Inzu y’Ubumwe’, ‘Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu’. Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bwa EAR Gahini butunyanga aha hantu kugira ngo habe agace k’ubukerarugendo.
Urukuta rw’Ibitangaza rwagaragaye mu 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi rwiyasaga ntakirusagariye, bigahurirana n’uko mu Itorero rya Gahini hari harimo ibibazo by’amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n’ubu.