
Believers Worship Team yongeye kwibutsa abatuye isi imbaraga ziri mu Izina rya Yesu Kristo n’ubutware bwe.
Itsinda rya Believers Worship Team ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Izina rya Yesu”, indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza imbaraga, gukiza no kubohora kw’iryo zina risumba ayandi yose.
Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, bagaruka ku izina rya Yesu nk’izina rihumuriza, ribohora kandi rikiza. Bemeza ko mu izina rya Yesu harimo imbaraga zikomeye zisenya ibihome, zikirukana abadayimoni ndetse zikiza abarwayi.
Indirimbo iririmbwa mu buryo bwo guhimbaza, aho bigaragazwa ko iri zina risumba andi yose, rikaba rifite ubushobozi bwo kurema, guhumuriza no gukiza. Ni ubutumwa bugamije gukomeza kwizera kw’abakristo, kubibutsa ko Yesu ari we wenyine bafite ishingiro ry’umutuzo n’agakiza.
Abagize Believers Worship bavuga ko intego yabo ari ugusubiza abakristo ku isoko nyirizina ry’imbaraga n’icyizere, ari ryo zina rya Yesu. Bagize bati: “Amavi yose agomba kuripfukamira, amahanga yose akarihimbaza, ndetse n’ibyaremwe byose bigashima izina rya Yesu.”
Mu bigaragara, iyi ndirimbo izakomeza kuba urufunguzo mu gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza, cyane cyane mu bihe abantu bakeneye ihumure n’icyizere cy’ubuzima. Abakristo bayumvise bamaze gutanga ubuhamya ko ibibutsa kugaruka ku Mana, bakarushaho kuyihimbaza no kuyizera.
“Izina rya Yesu” ni imwe mu ndirimbo zizakomeza gushimangira umurongo wa Believers Worship wo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zihumuriza imitima, zishyira Yesu hejuru kandi zifatanya n’abakristo bose mu kumushima.