Rwanda Shima Imana 2025 iragarutse! Gushimira Imana kurwego rw’igihugu bizakorwa muryo bushya
3 mins read

Rwanda Shima Imana 2025 iragarutse! Gushimira Imana kurwego rw’igihugu bizakorwa muryo bushya

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, Abanyarwanda bazongera guhurira hamwe mu giterane ngarukamwaka “Rwanda Shima Imana”, kizabera mu nsengero zose zo mu gihugu hose. Iki gikorwa cyatangiye gufata indi ntera, gifite intego yo guhuriza hamwe abanyarwanda n’abakristo bo mu madini n’amatorero atandukanye, bagashima Imana ku bw’amahoro, ubumwe n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Itandukaniro rikomeye ry’uyu mwaka ni uko iki giterane kigiye kubera mu nsengero zose zo mu gihugu hose, aho kuba mu cyumba kimwe cyangwa muri sitade nk’uko byari bisanzwe. Abayobozi b’amatorero bavuga ko ari uburyo bwo kwegera buri munyarwanda aho ari hose, kugira ngo bose bafatanye mu gushima Imana ku byo yabakoreye.

Amb. Dr. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa ku rwego rw’igihugu, yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana, zirimo amahoro, ubumwe n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: “Iyo urebye aho tugeze, buri munyarwanda wese afite impamvu yo gushima Imana kuko yaduhaye ubumwe, ubuzima n’ubushobozi bwo kwiyubaka.”

Abayobozi b’amatorero batandukanye barimo Rev. Isaïe Ndayizeye (ADEPR), Dr. Julie Kandema (EPR), Bishop Samuel Kayinamura (Methodist Libre), ndetse na Pastor Jimmy Muyango bose bagarutse ku butumwa bumwe: gushima Imana ni inshingano kandi ni umuco w’Abanyarwanda. Bose bahamije ko iki giterane ari umwanya wo guhurira hamwe nk’igihugu, tugashima Imana ku mutekano, ubumwe n’iterambere rugenda rugeraho.

Rev. Ndayizeye yagize ati: “Imana yishimira abantu bayishima, ni yo mpamvu nta Munyarwanda ukwiye gusiba. Aho usengera hose hateguwe gahunda zo kuyishimira.”

Dr. Julie Kandema yongeyeho ati: “Tuzahura mu nsengero dutange ubuhamya, twiragize n’igihe kiri imbere kugira ngo Imana ikomeze kuduha umugisha.”

Dr. Julie Kandema we yasobanuye ko gushima Imana ari intego y’ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma yo kubona uburyo igihugu cyazutse uhereye mu 1994. Ati: “Umutekano dufite ni impamvu ikomeye yo gushima Imana. Umunyarwanda ararya, agasinzira, agakora ntawe umubangamiye; ni ubudasa ku Isi yose.”

Pastor Jimmy Muyango na we yasobanuye impinduka z’uyu mwaka, avuga ko Rwanda Shima Imana igiye kuva muri Kigali ikajya mu nsengero zose z’igihugu. Ati: “Ni bwo by’ukuri Rwanda Shima Imana yaba Rwanda Shima Imana, kuko izaba ibereye hose mu Rwanda, mu mirenge yose no mu ntara zose.”

Iki giterane kimaze kuba umuco mu Rwanda, kikaba gihuriza hamwe amadini yose, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage b’ingeri zose. Uyu mwaka kirasubukuwe nyuma y’uko mu 2024 cyari cyabereye muri Stade Amahoro, kikitabirwa n’ibihumbi by’abakirisitu n’abayobozi batandukanye, harimo na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana iributsa ko intego y’iki giterane ari imwe: gufatanya nk’Abanyarwanda bose gushima Imana ku byo yadukoreye, no kuyiragiza ibihe biri imbere kugira ngo ikomeze kuzuza igihugu imigisha.

Rev. Ndayizeye yagize Isaïe

Dr. Julie Kandema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *