
Ese wari uzi ko kwihagarika inkari zirimo amaraso atari indwara ahubwo ari icyimenyetso cy’indwara?
Inzobere mu gusuzuma no kuvura indwara zifata urwungano rw’inkari muri Baho International Hospital, Dr. Jonathan Tedla yatangaje ko kuba umuntu yakwihagarika amaraso ibizwi nka ‘Gross hematuria’ ari ikimenyetso cy’indi ndwara umurwayi aba ataramenya.
Inzobere zivuga ko Gross hematuria ari ukugira amaraso mu nkari igihe umuntu yihagarika, atuma zisohoka ari umutuku cyangwa zigahindura ibara.
Mu kiganiro na IGIHE, umuganga w’indwara zifata urwungano rw’inkari (urologist) mu bitaro bya BAHO International Hospital, Dr. Jonathan Tedla, yavuze ko iki kibazo gikunze kugaragara ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura.
Ati “Kwihagarika inkari zirimo amaraso ubwabyo si indwara, ahubwo ni ikimenyetso cy’indwara nyinshi zitandukanye kandi gikunze kugera ku bari mu kigero cy’imyaka 40 no kuzamura.”
Dr. Jonathan avuga ko mu mpamvu zishobora gutuma umuntu agira iki kibazo harimo kanseri y’urwungano rw’inkari ndetse akenshi ikunze kuba ari kanseri y’urwagashya.
Ati “Iyo umurwayi ufite hejuru y’imyaka 40 afite iki kibazo ariko nta bubabare, impamvu ya mbere ishobora kuba ari ukubera kanseri y’urwungano rw’inkari, ariko akenshi ikunze kuba ari kanseri y’urwagashya.”
Izindi mpamvu harimo kuba umuntu arwaye ‘infection’ mu rwungano rw’inkari, mu mpyiko, mu rwagashya no mu rugingo rwa prostate, ishobora kugaragara kandi ku bagore bafite indwara z’impyiko nka glomerulonephritis n’abafata imiti iringaniza amaraso (anticoagulants).
Dr. Jonathan asaba abantu kutirengagiza iki kimenyetso kuko gishobora kuvamo indwara ikomeye bigatuma batisuzumisha ku gihe bityo bakazabimenya yararenze urugero.
Umuntu ufite iki kibazo cyo kwihagarika inkari zirimo agomba gusuzumwa kugira ngo bamenye impamvu n’uburyo bwo kumuvura, agafatwa ibizamini by’amaraso, iby’inkari n’ibindi.
Dr. Jonathan avuga ko zimwe mu ngaruka z’iki kibazo harimo kubura amaraso (anemia), akagaragaza ko uburyo bwo kuyirinda buterwa n’impamvu nyamukuru, kuko niba ari kanseri, ni ukwirinda ibisindisha no kunywa itabi, niba ari infection ni ukunywa amazi ahagije n’ibindi.