Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bakwiye gushima Imana binyuze muri Rwanda Shima 2025
4 mins read

Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bakwiye gushima Imana binyuze muri Rwanda Shima 2025

Hashingiwe ko bitangaza Imana imaze gukorera u Rwanda mu myaka 31 ishize, hagaragajwe ko nta mpamvu n’imwe yatuma hari Umunyarwanda ucikwa n’igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, kigiye kuba mu buryo bw’umwihariko aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Iki giterane gihuza amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda, cyongeye cyagarutse. Ni umunsi udasanzwe ku bakristo n’abanyarwanda bose muri rusange abo batambira Imana bakayiha ikuzo ku bw’amahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. Banaboneraho umwanya wo kuragiza Imaan igihugu cy’u Rwanda kugira ngo ikomeze kugihundagazaho imigisha yayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Amb. Prof. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, yavuze ko  “Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu. 

Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’ abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu no kuzahura ubukungu bwacyo.” Yakomeje agira ati:  “Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”

Yasobanuye ko batekereje gukura ‘Rwanda Shima Imana’ muri sitade kubera ko 95% bafite aho basengera bityo byakoroha ko bahurira mu nsengero zabo bagashima Imana ku byo yakoreye igihugu ndetse n’ibyo yabakoreye ku giti cyabo. 

Ku birebana n’abahanzi bazatarama muri ‘Rwanda Shima Imana 2025,’ Amb. Murigande yavuze ‘abo bahanzi hafi ya bose bafite amatoreo basengeramo. Kubera tutazahurira hamwe, bazagira uruhare muri ayo matorero bafashe abitabiriye gushima Imana.”

Yavuze ko kandi hejuru y’iki giterane kizabera mu nsengero zose, abategura Rwanda Shima Imana bari gutekereza ku buryo hazakorwa n’igitaramo cyitwa ‘Rwanda Shima Imana Concert,’ kikitabirwa n’abantu bose babishoboye ndetse kigatambutswa no mu bitangazamakuru binyuranye mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda bose.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Peace Plan Rwanda, Pastor Jimmy Muyango, yagaragaje ko mu mbogamizi bagihanganye na zo kugeza ubu, ari ukumvisha Abanyarwanda bose ko ‘Rwanda Shima Imana’ ari iyabo atari iy’itorero cyangwa umushumba runaka.

Ati: “Rwanda Shima Imana ntabwo yitwa Peace Plan Shima Imana, ntabwo yitwa Dogiteri shima Imana cyangwa Pasiteri shima Imana, yitwa ‘Rwanda Shima Imana.’ Twifuza ko byagera ahantu buri munyarwanda avuga ati ‘uyu mutima nanjye narawakiriye mfite impamvu zo gushima Imana.’ 

Mu byagarutsweho cyane bikwiye gutuma Abanyarwanda bashima harimo ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano w’igihugu n’abagituye, kwiyongera kw’ingengo y’imari n’ibikorwaremezo, ubuyobozi bwiza, amashanyarazi, itumanaho n’ikoranabuhanga ryorohejwe n’ibindi byinshi.

Kuwa Mbere tariki 18 Kanama 2025, Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu yamenyesheje abaturarwanda bose ko Rwanda Shima Imana 2025 “izizihirizwa mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru hagati yo kuwa 29 na 31 Kanama 2025”. 

Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyo ku rwego rw’igihugu, kimaze kugera ku ntera ikomeye nka kimwe mu bikorwa bitegurwa mu Rwanda, aho igihugu cyose gihurira hamwe mu guha ikuzo no gushima Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha isaga, ikomeje guhundagaza ku gihugu cy’u Rwanda.

Tariki ya 29 Nzeri 2024 ni bwo Rwanda Shima Imana iheruka kuba, ikaba yarabereye muri Stade Amahoro, ihuriza hamwe abakristo ibihumbi za mirongo bahimbaje Imana mu buryo bukomeye ntibakangwa n’imvura yaguye igihe kinini. Hari hashize ‘imyaka 5 iki giterane kitaba, ariko amakuru inyaRwanda ifite ni uko kizajya kiba buri mwaka. 

Iki giterane cyahurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu gifite nyuma y’amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushyitsi Mukuru muri iki giterane yari Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe muri icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *