Kiliziya Gatorika yamaganye ubucuruzi bw’inda, ishimangira ko bubangamira agaciro k’ubuzima
Mu ijambo rye, Papa i Vatican yongeye kubyutsa impaka ku gutwitirwa, gukuramo inda n’iyubahirizwa ry’icyubahiro cy’umwana n’umugore.
Papa Leo XIV yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye na gato igikorwa cyo gutwitira undi muntu hagamijwe inyungu z’amafaranga, avuga ko ari uburyo bubangamira bikomeye agaciro k’ubuzima bwa muntu, icyubahiro cy’umwana uvuka ndetse n’ubushobozi bwe bwo kubyara.
Ibi yabivugiye imbere y’abahagarariye ibihugu byabo bari bateraniye i Vatican ku wa Gatanu, aho yashimangiye ko Kiliziya Gatolika yamagana igikorwa icyo ari cyo cyose gihinyura inkomoko y’ubuzima cyangwa kigahindura ubuzima igikoresho.
Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yanenze ku mugaragaro ubucuruzi bw’inda, aho umugore atwitira undi inda akazamuha umwana akimubyara, akenshi binyuze mu masezerano arimo inyungu z’amafaranga.
Yasobanuye ko ubuzima ari impano ifite agaciro kadasanzwe ikomoka mu mubano ushingiye ku kwitanga no gukorera undi, aho kuba serivisi iganirwaho cyangwa igurishwa nk’ibicuruzwa.
Yagize ati: “Iyo gutwita bihinduwe serivisi iganirwaho ku masezerano, haba habangamiwe icyubahiro cy’umwana uhinduka igicuruzwa, ndetse n’icy’umugore ukoreshwa umubiri n’ubushobozi bwe bwo kubyara, bigahindura intego y’umuryango nk’ahantu h’umubano w’abantu.”
Yashimangiye ko iyo gutwita bihinduwe serivisi ishingiye ku masezerano, icyubahiro cy’umwana gihungabanywa akagirwa nk’igicuruzwa, ndetse n’umugore akifashisha umubiri we mu nyungu z’abandi, bigatesha agaciro intego y’umuryango nk’ishingiro ry’umubano w’abantu.
Papa Leo XIV yanibukije ko ibikorwa nko gukuramo inda ndetse no kwica umuntu hagamijwe kumworohereza ububabare bihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho.
Yagaragaje impungenge zikomeye ku mishinga ikoresha umutungo wa Leta mu gufasha abantu kujya mu mahanga gushaka serivisi bise gukuramo inda mu buryo butekanye, avuga ko bibabaje kubona amafaranga ya rubanda akoreshwa mu guhagarika ubuzima aho kuyashora mu gushyigikira ababyeyi, imiryango n’ubuzima ubwabwo.
Yashimangiye ko intego ya mbere ikwiye guhoraho ari ukurengera umwana wese utaravuka no gushyigikira mu buryo bufatika umugore wese kugira ngo abashe kwakira ubuzima no kubwitaho, aho gushyira imbere ibisubizo byihuse bihungabanya ubuzima bwa muntu.
Iyi mvugo ya Papa Leo XIV ije mu gihe gutwitirwa bikomeje gukurura impaka mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Mu Rwanda, gutwitirwa byemewe n’amategeko ku bantu babuze urubyaro, bikagena mu Itegeko Nº 026/2025 ryo ku wa 17 Nzeri 2025 rigenga serivisi z’ubuzima, ryasohotse mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 18 Nzeri 2025.
Iri tegeko ryemeza ko iyi serivisi ishobora guhabwa abashakanye cyangwa undi muntu wasuzumwe n’abaganga bakemeza ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe, nubwo ryemejwe rikaba ryarahise rikurura impaka zitandukanye mu baturage.
Ku ruhande rumwe, hari abaribonamo igisubizo ku miryango imaze igihe ishaka urubyaro ikarubura, mu gihe ku rundi ruhande hari abavuga ko rifite ingaruka ku marangamutima, ku mubano w’abantu no ku gaciro k’umubiri w’umugore n’ubuzima bw’umwana.
Ku rwego Mpuzamahanga, ubucuruzi bw’inda bumaze gukwirakwira cyane mu myaka ya vuba bitewe n’ubwiyongere bw’ababuze urubyaro, iterambere ry’ikoranabuhanga mu gutera intanga n’impinduka mu mitekerereze ya sosiyete ku miterere y’imiryango. Gusa, Papa Leo XIV ashimangira ko n’ubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, ritagomba gutuma ubuzima buhinduka igicuruzwa cyangwa umubano w’abantu ugahindurwa amasezerano y’ubucuruzi.
