Kardinali Ambongo yagaragaje imiyoborere mibi n’ubusumbane nk’imizi y’umutekano muke muri Afurika
Arikiyepiskopi wa Kinshasa avuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi n’amakimbirane bikomeje kwiyongera bitewe no kunanirwa kwa demokarasi n’imicungire mibi y’umutungo.
Kardinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ubusumbane bukabije, imiyoborere mibi n’imicungire idahwitse y’umutungo kamere ari byo ntandaro y’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi bikomeje kugaragara mu bihugu byinshi bya Afurika.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Vatican News nyuma ya konsistwari y’abakaridinali yabereye i Roma, aho yagaragaje ko izi mbogamizi ziri mu mizi y’ibibazo bya politiki n’imibereho myiza byugarije umugabane.
Kardinali Ambongo yavuze ko n’ubwo hari ibihugu bike bya Afurika byageze ku ntambwe ishimishije mu miyoborere ya demokarasi, muri rusange demokarasi n’imibereho y’amahoro bikiri inyuma. Yongeyeho ko iki kibazo kitagarukira kuri Afurika gusa, ahubwo ko ari ikibazo kiri kwiyongera no mu bindi bice by’isi, bigaragaza ihungabana rikomeye mu miyoborere y’ibihugu.
Agaruka ku ihirikwa ry’ubutegetsi n’igeragezwa ryayo byabaye mu mwaka wa 2025 mu bihugu bitandukanye, Kardinali Ambongo yavuze ko ibi bigaragaza ko imiyoborere yananiwe. Yasobanuye ko iyo ubutegetsi bukoresha nabi inshingano zabwo, abaturage bumva barenganyijwe, bigatuma bamwe bafata inzira z’imvururu n’ihirikwa ry’ubutegetsi mu gushaka impinduka.
Ati: “Aya mahirikwa y’ubutegetsi agaragaza neza ko imikoreshereze y’ubutegetsi yagenze nabi muri Afurika.”
Yasobanuye ko abahirika ubutegetsi akenshi baba ari abantu bumva ko umutungo w’igihugu uharirwa agatsiko gato k’abafite ububasha, mu gihe rubanda nyamwinshi bakomeza kubaho mu bukene.
Yashimangiye ko igisubizo kirambye ari ugushyiraho imiyoborere irimo uburinganire mu gusaranganya umutungo no kubaka ubutegetsi bwubaha uburenganzira bwa buri wese, bushingiye ku butabera n’itegeko.
Kardinali Ambongo yanagarutse ku kibazo cy’uko politiki mu bihugu byinshi bya Afurika yahindutse igikoresho cyo gushaka ubutegetsi n’ubukire, aho inyungu bwite zishyirwa imbere kurusha iz’abaturage.
Yavuze ko abakomeye bakunze guhatira abakene ibyo bashaka, bigatuma ubutunzi buba ikintu cya mbere cyitabwaho kurusha imibereho myiza ya rubanda.
Ku bijyanye n’umutungo kamere, yavuze ko Afurika ikomeje gufatwa nk’ahantu ho kuvoma amabuye y’agaciro n’ibikoresho byifashishwa mu nganda zo ku isi. Yavuze ko n’ubwo gucukura umutungo atari ikibazo ubwabyo, ikibazo kiri mu buryo bikorwa, aho usanga bikorwa ku nyungu z’abantu bake n’amahanga, aho kuba ku nyungu z’abaturage bose, bigatiza umurindi amakimbirane n’intambara.
Nubwo yagaragaje ibi bibazo bikomeye, Kardinali Ambongo yasoje atanga ubutumwa bw’icyizere, asaba Abanyafurika kudacika intege no kutatererana umugabane wabo. Yabashishikarije kwizera ko impinduka zishoboka, avuga ko ejo hazaza ha Afurika hishingiye ku bushake n’ibikorwa by’abaturage bayo ubwabo.
