
Ibihugu icyenda byo muri Afrika byahagaritse ikoreshwa rya ChartGPT
Ikoranabuhanga rya ChatGPT, ryakozwe na OpenAI, rikomeje kuvugisha benshi ku isi hose. Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hari aho iri koranabuhanga ryagiye ribangamirwa cyangwa rigahagarikwa, bigatera impaka ku birebana n’ubwisanzure bwo kurikoresha, uburyo bwo kurigenzura, ndetse n’ubushobozi bwa Afurika bwo kwinjira mu isoko ry’udushya tw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Nk’uko byagaragajwe na Cybernews muri raporo ya Leyi 2025, ibihugu birenga 20 ku isi byashyizeho amategeko mashya kuri ChatGPT, harimo 9 byo muri Afurika.
Ibihugu byafashe uyu mwanzuro:
1. Eritrea – Leta yahagaritse ChatGPT kubera interineti ikiri hasi ndetse n’igenzura rikomeye ku makuru.
2. Libya – Yahagaritswe bitewe n’umutekano muke wa politiki no kubura amategeko ayobora ikoranabuhanga.
3. Eswatini – Yahagaritswe kubera isoko rito, ibibazo mu mategeko, n’uko OpenAI itigeze ishyiraho ibikorwa bihamye muri icyo gihugu.
4. U Burundi – ChatGPT yahagaritswe kubera imiyoborere itaragera ku rwego rwo gushyigikira ikoranabuhanga n’ibura rya politiki isobanutse.
5. Sudani y’Epfo – Yabihagaritse kubera imiyoborere ikiri hasi, imiyoboro ya interineti idateye imbere, ndetse n’intambara ikomeje.
6. Sudani – Leta yahagaritse ChatGPT kubera igenzura rikaze ku makuru n’imvururu zishingiye ku ntambara.
7. Repubulika ya Centrafrique – Yafashe uyu mwanzuro kubera interineti idateye imbere no kuba igihugu gifite imiyoborere ikigaragaramo ibibazo.
8. Tchad – Yahagaritse ikoreshwa rya ChatGPT kubera inzitizi ku ikoreshwa rya interineti no kwivanga kwa politiki mu ikoranabuhanga.
9. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) – Kubera ibihano mpuzamahanga, imiyoboro ya interineti ikiri hasi n’amategeko ayobora ikoranabuhanga akibura.
Ingaruka ku mugabane wa Afurika
Uyu mwanzuro wagiye ufatwa mu gihe bimwe mu bihugu byateye imbere mu miyoborere no mu ikoranabuhanga nka Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo na Ghana, byamaze kwinjira mu ikoreshwa rya AI mu burezi, ubucuruzi, ubwikorezi n’izindi serivisi.
Impuguke zivuga ko ibi bishobora gutuma hari ibihugu byihutira kwinjira mu bukungu bushya bushingiye ku bwenge buhangano, mu gihe ibindi biguma inyuma bikabura amahirwe yo kuba igice cy’impinduramatwara mu rwego rw’inganda.
Ijwi ry’abayobozi n’impuguke
Mu nama mpuzamahanga y’ubwenge buhangano yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yaragize ati: “Afurika ntigomba kongera gusigara inyuma, ngo ibe umuguzi gusa. Tugomba kwakira ikoranabuhanga rishya, gufatanya n’abandi no guhatana, kuko ari byo bizadutera imbere.”
Byanashimangiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), washyizeho ingamba zigamije guteza imbere AI ishingiye ku bantu, iterambere rirambye n’ubwisanzure bwo kwihangira udushya, mu rwego rwo kwirinda ko Afurika yakomeza kuba umufana gusa w’ibihugu bikomeye.
Ihurizo n’amahirwe
Nubwo hari impungenge z’uko AI ishobora kugira ingaruka mbi, nk’uko Geoffrey Hinton uzwi nka “se wa AI” yabigaragaje, cyangwa ibitekerezo bisaba ko AI yubahiriza agaciro k’umuntu nk’uko Fei-Fei Li abihamya, abahanga bose bahuriza ku kuba Afurika igomba gufata iya mbere aho gutegereza.
Mu gihe isi iri mu rugamba rwo gukora imishinga ikomeye nka Claude (Anthropic), Gemini (Google), Grok (Elon Musk) na AI ya Meta, Afurika ihagaze imbere y’amahitamo akomeye: kuzitira iri koranabuhanga no gusigara inyuma, cyangwa kuryakira, kurigenzura neza no kubaka sisitemu yayo bwite.