Mu mashusho n’amajwi meza anogeye amatwi, God’s Flock Choir yahamagariye Abakristu kuvuga Urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya “Nzaririmba”
2 mins read

Mu mashusho n’amajwi meza anogeye amatwi, God’s Flock Choir yahamagariye Abakristu kuvuga Urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya “Nzaririmba”

GOD’S Flock Choir ikorera ubutumwa muri Kaminuza SDA Church mu Karere ka Huye, ibinyujije mu ndirimbo bahamagariye abemera Imana kuririmba urukundo rwayo mu ndirimbo bise “Nzaririmba”. Iyi ndirimbo ikaba ifite ubutumwa bwiza bwo kuvuga Ubuntu bw’Imana yitangiye abana bayo.

Ni indirimbo iyi Korale yasohoye ku wa 29 Kanama 2025, ikaba iri ku rubuga rwayo rwa Youtube. Iyi ndirimbo ikaba yaranditswe na Elissa, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na OASIS Group ikaba ikomeje kuryohera abayumva.

Mu kiganiro Perezida wa Korale God’s Flock, Daniel Uzayisenga yagiranye na Gospel Today, yavuze ko iyi ndirimbo bayiririmbye bashaka gukangurira abantu ko bagomba kuvuga ibyiza by’urukundo rwa Kristu yabakunze akabitangira.

Yagize ati: “Ni indirimbo nziza ivuga kuririmba ibyiza Kristu yadukoreye, ivuga urukundo kristu yadukunze akatwitangira. Tugaragaza uwo tugomba kuririmba n’icyo yadukoreye ndetse ni indirimbo yibanda cyane ku rukundo Kristu yadukunze. Abantu benshi ntibasobanukiwe ko Kristu yadukunzu urukundo rubasha gutuma atwitangira, rero bakeneye kubyumva yuko Kristu yadukunze akatwitangira dukeneye kumuririmbira”.

Yongeyeho ko bafite intumbero yo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza aboneraho no kurarikira abakunzi b’iyi korale igitaramo kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa bwiza.

Ati: “Korale yacu ifite intumbero yo kwamamaza ubutumwa bwiza tubagezaho ibihangano ariko turi gukora n’ivugabutumwa igihe bibaye ngombwa. Mbonereho no kubivuga ku 8/11 muri uyu mwaka tuzizihiza isabukuru y’imyaka 30 tuzanayikorera kuri Kigali Bilingual Church”.

Prezida Daniel Uzayisenga kandi yasabye abakunzi ba korale yabo gukomeza kubashyigikira haba ku kubana na bo mu bitekerezo, babana na bo mu bikorwa bategura ndetse no gusangiza no gukunda  ibihangano byabo.

God’s Flock Choir ni korale yatangiye igizwe n’abasore nyuma iza kujyamo n’abakobwa ikaba imaze kugira imizingo itandatu y’amajwi ndetse n’imizingo itatu z’amashusho, zose zikaba zigaragara ku rukuta rwayo rwa Youtoube. Ikorera ubutumwa bwayo mu Itorero rya Kaminuza mu Karere ka Huye.

Isanzwe kandi ifite izindi ndirimbo zirimo: Yaranesheje, Byose ni ubusa, Imbabazi n’izindi, zose zikubiyemo ubutumwa bwiza bwibanda kukubwira abantu kwerereza Kristu, kurarikira abantu kwihana no kubabarirwa ibyaha.

Mu majwi meza, God’s Flock Choir yatanze ubutumwa bwiza.

Reba indirimbo “Nzaririmba” by God’s Flock Choir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *