Korali Leshemu mu giterane cy’ivugabutumwa kitezweho gusiga imbuto mu Burengerazuba
1 min read

Korali Leshemu mu giterane cy’ivugabutumwa kitezweho gusiga imbuto mu Burengerazuba

Korali Leshemu, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kamuhoza riherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, iri mu myiteguro yo kwerekeza mu Karere ka Rusizi, aho izakorera igiterane cy’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nkanka, mu Rurembo rwa ADEPR Gihundwe.

Yashinzwe mu mwaka wa 2005, Korali Leshemu imaze imyaka irenga 19 ikorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana, zigamije gukomeza imitima n’ugusakaza ubutumwa bwiza kubantu bose.

Umunyamabanga akaba n’umutoza w’indirimbo wa korali, Madamu Clementine Umutoniwase, yatangarije ko biteguye neza iki giterane, cyitezweho gusiga imbuto z’ijambo ry’Imana mu mitima y’abatuye Rusizi.

Yagize ati: Ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Nkanka badutumiyemo, ku itariki ya 06 Nzeri 2025 tuzaba twahasesekaye. Kuva uwo munsi kugeza ku ya 07 Nzeri tuzafatanya kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byacu by’indirimbo ndetse nokumva amagambomeza y’Imana. Ndabararitse abantu bose muzaze dutaramane duhamye Umwami wacu Yesu Kristo.

Korali Leshemu izakoresha indirimbo zayo mu gukangurira abaturage b’i Rusizi gukiranuka no kurushaho kumenya Kristo nk’umucunguzi. Ni ubutumwa butegerejwe nk’“agaseke kazanywe ijambo ry’impemburo” rizahindura imitima y’abazaryakira.

Kuva yashingwa, iyi korali imaze kubaka izina rikomeye mu gihugu hose, yitabira ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ndetse inashimangira inyigisho za Bibiliya, cyane cyane nk’uko Yesu Kristo yategetse abigishwa be muri Matayo 28:19–20, yo kubwiriza amahanga yose no kubabatiza mu izina ry’Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera.

Itorero rya ADEPR Nkanka, aho iki giterane kizabera, riherereye mu Burengerazuba hafi y’ikiyaga cya Kivu n’ikirwa cya Nkombo. Ni rimwe mu matorero afite amateka akomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza, rikaba ryakiriye Korali Leshemu nk’umufatanyabikorwa mu murimo wo kugeza Kristo ku bantu bose.

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’abifuza kumenya ibikorwa bya Korali Leshemu bashishikarizwa gukurikirana ibikorwa byayo no gusura YouTube channel yayo, aho ishyira indirimbo zayo zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *