Chorale Shiloh na shalom bemeje ko Gikondo expo ground Kigali hagiye kubera ububyutse budasanzwe
2 mins read

Chorale Shiloh na shalom bemeje ko Gikondo expo ground Kigali hagiye kubera ububyutse budasanzwe

Urukundo rwa Chorale Shiloh na Chorale Shalom rukomeje kwiyongere cyane kubwi bikorwa bakorana bamamaza ubutumwa bwiza Chorale Shiloh ya ADEPR Muhoza ikomeje kugaragaza umusaruro ukomeye mu murimo w’Imana, aho ubu yateguye igitaramo gikomeye cyiswe The Spirit of Revival Concert Edition 7 giteganyijwe kubera kuri Expo Ground i Gikondo, tariki ya 12 Ukwakira 2025, guhera saa cyenda z’amanywa.

Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi, kikazaba kirimo ibihangano byubaka imitima n’amakorali atandukanye, by’umwihariko kikazitabirwa na Chorale Shalom ya ADEPR Nyarugenge, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda.Ni ubwa mbere Chorale Shalom izaba igaragara nk’umutumirwa mukuru muri iki gitaramo cya Chorale Shiloh, ikintu gishimangira urukundo n’ubufatanye buhambaye hagati y’izi korali ebyiri zifite izina rikomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Ibi si bishya kuko no mu bihe byashize Chorale Shalom nayo yari yatumiye Chorale Shiloh mu giterane cyayo cyiswe Shalom Worship Experience, cyabereye i Kigali kikitabirwa n’abantu ibihumbi, bikaba byaragaragaje uburyo ibikorwa by’ivugabutumwa bikomeje guhuza izi korali mu buryo bukomeye.Chorale Shalom imaze imyaka ikora umurimo w’Imana mu buryo bw’indirimbo z’ubutumwa bwiza, izwi cyane mu bihangano byafashije benshi birimo Yampinduriye Ubuzima, Umwuka Wera n’izindi nyinshi zikundwa cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Naho Chorale Shiloh yo imaze igihe igaragaza ubuhanga n’umurava mu kuririmba, ikaba izwi mu ndirimbo nka Ni Bande, Ntukazime, Ijambo ry’Imana n’izindi, zose zifasha abantu gukomeza kwizera no gukomera mu bugingo bw’umwuka.Ubufatanye hagati ya Chorale Shiloh na Chorale Shalom burerekana ishusho nziza y’ubumwe bw’amakorali yo mu Itorero ADEPR, aho buri ruhande rushyigikira urundi mu buryo bw’umwuka no mu bikorwa bifatika bigamije kogeza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo.

Abategura iki gitaramo batangaje ko The Spirit of Revival Concert Edition 7 kizaba ari umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abantu bose bifuza gusubizwa mu buryo bw’umwuka, kongera imbaraga z’amasengesho no kurushaho kwegera Imana biciye mu ndirimbo zubaka imitima.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bikomeye kurusha ibindi byagiye bibera mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka, ndetse abategura bifuza ko kizaba isoko y’ivugabutumwa rikomeye rizasiga benshi bakijijwe, abandi bagakomezwa mu kwizera kwabo.

Chorale Shiloh yitegura Spirit of Revival Concert, yatumiye Chorale Shalom nk’umushyitsi wihariye

Chorale Shiloh yitegura Spirit of Revival Concert, yatumiye Chorale Shalom nk’umushyitsi wihariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *