Inkuru  y’Akababaro: Gogo wamamaye mu ndirimbo Blood of Jesus yitabye Imana
1 min read

Inkuru y’Akababaro: Gogo wamamaye mu ndirimbo Blood of Jesus yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gloriose Musabyimana wamamaye ku izina rya Gogo.

Amakuru ava mu nshuti n’abari bamwegereye avuga ko Gogo yasanzwe afite ikibazo cy’indwara y’umutima. Gusa urupfu rwe rwatewe n’indwara yitwa Asphyxia, iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), izwi kandi nk’“kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”.

Gogo yari mu gihugu cya Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu bitaramo byo kuramya Imana yari yatumiwemo, birimo icyo yari ahuriyemo n’abahanzi bakomeye barimo Pastor Wilson Bugembe.

Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wa Yesu, wari inshuti ye magara ndetse n’umwe mu bari bashinzwe itangazamakuru rye, ni we wemeje aya makuru, agira ati: “R.I.P Gogo. Mbega inkuru ibabaje, Mana nkomereza umutima.”

Gogo yavutse mu 1989 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Akiri muto, yabuze ababyeyi bombi. Yakuriye mu itorero rya Angilikani ari naho yakuye urugendo rw’umuziki wa gospel.

Mu 2024 ni bwo yatangiye kumenyekana mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo ye yise Blood of Jesus yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, igasakara no mu bihugu bitandukanye aho yasubiranywe n’abahanzi bakomeye.

Urupfu rwa Gogo ni igihombo gikomeye ku muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere, ndetse ku bakunzi b’indirimbo ze n’abamukundaga nk’umukristo wari witangiye umurimo w’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *