
Iserukiramuco riri kubera mu Bubiligi Umuco Nyarwanda wahawe umwihariko
Umuco Nyarwanda wahawe umwihariko mu iserukiramuco rizamara iminsi irindwi rimurikirwamo ibiranga umuco wa Afurika ryiswe Afrika Week 2025.
Ni iserukiramuco ririmo kubera i Bruges mu Bubiligi. Ryatangiye ku wa 1 rikazageza ku wa 7 Nzeri 2025.
Itorero ry’Abanyarwanda ryitwa Irebero ry’ Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ni ryo ryatangije iri serukiramuco.
Uhagarariye Abanyarwanda batuye i Bruges, akaba n’umwe mu banyamuryango ba Afrika Unity, Yvette Umutangana yashimiye abo bafatanyije gutegura iri serukiramuco n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruges bwabashyigikiye.
Ati “Muri iki cyumweru tuzazirikana umwihariko wa Afurika. Tuzibanda ku ndirimbo, imbyino, ubugeni, indyo n’ibindi bikorwa bigaragaza uburyo Afurika ari umugabane ukize ku bintu byinshi.”
Yakomeje avuga ko “Iyo hataba ubufasha bahawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruges, iri serukiramuco ritari gushoboka”, ashimira abarimo Meya w’Umujyi wa Bruges, Dirk de Fauw, Nico Blontrock ushinzwe umuco n’abandi.
Yavuze ko umuco Nyafurika ugizwe n’ibintu bitandukanye bihuza abantu, harimo imyizerere, indimi, indyo zihariye n’ibindi bigaragaraga ku batuye uyu mugabane no ku bawukomokaho baba mi bindi bice by’Isi.
Umutangana yashimiye ubufatanye bw’abakorerabushake bashyizemo imbaraga kugira ngo iki gikorwa kibe ndetse kizagende neza, harimo n’abo muri Afrika Unity.
Yagaragaje ko abo bagize uruhare mu guteza imbere imibanire, ubufatanye mu byo guteza imbere umuco, no kwitabira ibindi bikorwa biteza imbere Afurika.
Umutangana yasabye abantu kwitabira iri serukiramuco, mu buryo bwo gukomeza guteza imbere Umuco Nyafurika.
Kuva ku wa 1-7 Nzeri 2025, abatabiriye iri serukiramuco bazahabwa amahirwe yo gusura ‘stand’ y’u Rwanda basobanurirwe ibyafashije u Rwanda kugera ku iterambere rugezeho ubu nyuma y’imyaka 31 ishize.
Uretse u Rwanda hari kugaragaramo ibitaramo, imbyino, imurikabikorwa, kugaragaza indyo zitandukanye zibarizwa muri Afurika, inama ku cyateza imbere Afurika n’ibindi.