
Menya indwara zandurira mu gusomana
Gusomana bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’abakundana. Ni umuco ku batuye mu bihugu byinshi kuko hari abasomana mu buryo bwo gusuhuzanya.
Nubwo uyu muco wagiye ukwirakwira hirya no hino ku Isi, hari zimwe mu ndwara zihererekanywa binyuze mu matembabuzi y’abari muri iki gikorwa nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Medical News Today cyo mu Bwongereza.
Izi ni zimwe mu ndwara zishobora kwandurira mu gusomana:
Herpes
Herpes ni virusi igizwe n’amoko abiri, ari yo HSV-1 na HSV-2. Abatanduye bashobora kugaragaza ibimenyetso byo kugira ibisebe n’utubyimba turyana haba imbere ndetse n’inyuma ku munwa.
Akenshi virusi yo mu bwoko bwa HSV-1 ikwirakwira binyuze mu gusomana cyangwa mu guhanahana amatembabuzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko abantu basaga miliyari 3,7 bari munsi y’imyaka 50 ku Isi bafite ubwandu bwa HSV-1.
Mburugu
Mburugu ni indwara ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, bidakuyeho ko uwayanduye ashobora kuyikwirakwiza binyuze mu gusomana ku munwa nubwo ibyo byago ari bike. Hari nubwo umubyeyi ayanduza umwana atwite.
Iyi ndwara igira ibimenyetso bitandukanye, birimo ibisebe ku munwa no ku myanya ndangagitsina, umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, kunanuka bikabije no kuribwa imitsi n’imikaya.
Mononucleosis
Mononucleosis ikunze gutazirwa izina ‘Mono’. Ni indi ndwara yandurira mu gusomana, ikagira uruhurirane rw’ibimenyetso bigaragara nyuma yo kwandura virusi ya EBV ya (Epstein-Barr).
Uwanduye Mono akunze kugira umunaniro ukabije, kuribwa umutwe, udusebe dutukura, uduheri ku mubiri ndetse no gucika intege mu ngingo.
Ibicurane
Ibicurane na byo ni imwe mu ndwara ushobora kwandura iyo usomanye n’ubyanduye, aguhumekeye cyangwa akitsamurira iruhande rwawe n’igihe cyose muhererekanyije amatembabuzi.
Ibimenyetso by’ibicurane birimo kuribwa mu ngingo, umutwe no kugira umuriro.
Meningitis
Meningitis ni indwara iterwa ishobora no guteza urupfu, iyo uyirwaye adakurikiranywe hakiri kare. Na yo ni imwe mu zishobora gukwirakwira binyuze mu gusomana.
Meningitis igira ingaruka ku duce dupfuka tukanarinda ubwonko n’umuyoboro wo mu rutirigongo ugana ku bwonko kwangirika. Utu duce dukorana n’amatembabuzi yo mu bwonko kugira ngo birinde urwungano ruhuza ibi bice by’umubiri.
Nk’uko OMS ibivuga, Meningitis iterwa yica ku kigero cya hafi 10%, ndetse 20% by’abayirwaye bahura n’ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.
Hari n’izindi ndwara nyinshi zandurira mu gusomana, bityo dukwiye kugira isuku y’amenyo no gutekereza kabiri, mbere yo gukora icyo gikorwa. Usibye Herpes, izindi ndwara twavuze haruguru ziravurwa zigakira iyo zitaweho hakiri kare.