Ku rutonde rw’Abatagatifu muri Kiliziya Gatolika hiyongeyeho abandi babiri
3 mins read

Ku rutonde rw’Abatagatifu muri Kiliziya Gatolika hiyongeyeho abandi babiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, amaze gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Carlo Acutis, umusore wamamaye nka “Influencer wa Yezu” na Pier Giorgio Frassati, umusore w’Umutaliyani wabaye icyitegererezo mu gufasha abakene mu kinyejana cya 20.

Ni ibirori byabereye mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu Gatolika benshi.

Ni ku nshuro ya mbere Kiliziya igize umutagatifu umuntu wo mu myaka ya vuba ni ukuvuga abantu bavutse hagati ya 1980-1990.

Uyu Carlo Acutis wagizwe umutagatifu yitabye Imana afite imyaka 15, mu 2006, akaba yarazize kanseri y’amaraso.

Carlo Acutis yavukiye i London mu Bwongereza mu 1991, ariko akurira mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Akiri muto, yagaragaje gukunda cyane Imana, by’umwihariko Ukarisitiya, ndetse atangira gusenga no kwitabira misa buri munsi.

Yakoze urubuga rwa internet rwerekana ibitangaza byagiye bigaragarira ku isi yose, agamije gufasha abantu benshi, cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa n’agaciro k’Isakramentu ry’Ukaristiya.

Bivugwa ko Carlo yabaye intangarugero mu kwizera no mu rukundo yagaragarizaga bagenzi be. Yifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwiza, ashyira imbere guharanira ko ikoranabuhanga ritera imbere ariko ritabura guhuza abantu n’Imana.

Ikinyamakuru Vatican News na Catholic News Agency byatangaje ko tariki 12 Ukwakira 2006, ubwo yari afite imyaka 15 gusa, Carlo yahuye n’uburwayi bwa ‘leukemia’ indwara yo mu bwoko bwa Cancer yo mu marasabo bumwica vuba. Mbere yo gupfa, yasigiye ababyeyi be n’inshuti ze ubutumwa bwo gukunda Ukaristiya.

Agira ati “Ukaristiya ni inzira yanjye ijya mu ijuru, ni umuhanda wanjye ujya mu ijuru.”

Akiri mu buzima kubera ibyo yerekaniraga kuri urwo rubuga yakoze byatumye ahabwa izina rya “God’s Influencer”, aho yifashishaga murandasi mu gukwirakwiza ubutumwa bw’ukwemera.

Mu 2020, Papa Francis yamushyize mu rwego rw’Abahire (Beatification), amufata nk’urugero rw’urubyiruko rwiza muri iki gihe.

Mu mategeko ya Kiliziya Gatolika kugira ngo umuntu azamurwe ku rwego rw’Ubutagatifu (canonization) bisaba ko habanza guhamywa nibura ibitangaza bibiri bihujwe n’uwo muntu nyuma y’urupfu rwe.

Kuri Carlo we byatangiye gutekerezwa kumugira umutagatifu mu 2020, ubwo Papa Francis yemezaga igitangaza cya mbere cyari kijyanye n’umwana w’imyaka 7 witwa Matheus Vianna wo muri Brazil, wari urwaye indwara ikomeye y’urwagashya. Uwo mwana bivugwa ko yakize nyuma yo gukora kuri umwe mu mipira (T-shirt) ya Carlo.

Igitangaza cya kabiri ngo cyabaye mu 2022, gihuzwa na Carlo, ubwo umunyeshuri wo muri Costa Rica witwa Valeria Valverde yakiraga burundu nyuma yo gukomereka bikomeye mu mutwe kubera impanuka y’igare. Nyina yari yagiye gusengera ku mva ya Carlo.

Vatikani yaje kwemeza ko ibi bintu byombi ari ibitangaza, bityo bituma hafatwa ikemezo cy’uko Carlo Acutis agirwa umutagatifu.
Tariki 13 Kamena 2025, habaye inama y’Abakaridinari Papa Leo XIV yemeje ko Carlo ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

Carlo Acutis ashobora kuzafatwa nk’umurinzi w’abanyamakuru bo kuri murandasi n’abahanga mu ikoranabuhanga bityo umukilisitu Gatolika ufite ukwemera akajya amwiyambaza.

Ubutumwa bwe bwerekana ko ikoranabuhanga ritagomba kuba imbogamizi, ahubwo rishobora kuba umuyoboro wo gusakaza amahoro, urukundo n’ukwemera.

Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yashyize isengesho ryo ku mwiyambaza mu rurumi rw’ikinyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *