
Lecrae nyuma yo gutaramira mu Rwanda bwa mbere yiyemeje kuzajya agaruka buri mwaka
Umuraperi w’Umunyamerika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Devaughn Moore uzwi cyane nka Lecrae, ufite Grammy Awards enye, yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu ruhererekane rw’ibitaramo bye bizenguruka Isi, “Reconstruction World Tour”, anahishura ko ashaka kuzajya agaruka buri mwaka.
Igitaramo cya Lecrae cyabaye tariki ya 6 Nzeri 2025, muri Camp Kigali. Yataramanye n’abarimo Chryso Ndasingwa n’umugore we Sharon Gatete, SEE Muzik na Rata Jah NayChah uzwi mu ndirimbo ‘Naganze’. Abitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza mu guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop hamwe n’umuraperi wa mbere ku Isi muri Gospel.
Si abakunzi ba Gospel mu Rwanda gusa bitabiriye iki gitaramo, ahubwo hari hari n’abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda. Lecrae yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 20 z’ijoro, nyuma y’uko Chryso Ndasingwa n’umugore we Sharon Gatete bari bamaze gutaramira abitabiriye, ndetse n’abandi baraperi b’abanyarwanda baririmba indirimbo z’ivugabutumwa.
Uyu muraperi w’izina rikomeye yari yambaye ikoti n’ipantalo by’icyatsi kibisi, hamwe n’ipantalo y’umukara, atangiza igitaramo n’indirimbo “Over the Top.” Yahise akurikizaho izindi ndirimbo zatumye abantu bahaguruka baririmbana nawe.
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri ku alubumu ye nshya “Reconstruction”, zirimo “Break for Break,” “Church Clothes,” “Jireh,” na “I’ll Let You Know,” azihuza n’ubutumwa bw’ukwizera n’ubuhamya bwe bwite. Yasobanuye inkomoko y’iyi alubumu “Reconstruction”, atanga ubuhamya bwe bwite bushimangira inyigisho za Bibiliya.
Abitabiriye igitaramo bagaragaje ibyishimo by’ikirenga. Bella Keza, umwe mu bakunzi ba Gospel, yavuze ko kuba yabonye Lecrae ari mu Rwanda ari inzozi zibaye impamo. Ati: “Byari ibihe by’akataraboneka. Uburyo yahuzaga kuririmba no kubwiriza byatweretse ko ari umuhanzi ariko anafite ubutumwa bw’Imana. Twishimye cyane.”
Umuraperi MD yagize ati: “Ni itsinzi ikomeye by’umwihariko ku bahanzi baririmba Hip hop Gospel mu Rwanda. Hanyuma wagera kuri njye bikaba akarusho kuko ni umuhanzi fata nka nimero ya 1 ku isi muri Hip hop Gospel nakunze mwumva kugeza aho nanjye ntangiriye kuririmba iyi njyana ya hip hop nagiriyemo umugisha mwinshi cyane. Ni umuhanzi ufite ibihembo byinshi cyane yatwaye, afite Album zirenga 10”.
Prince Valence Ntizigama we yagize ati: “Nakuze numva indirimbo za Lecrae, sinigeze ntekereza ko namubona aririmba mu Rwanda. Yaririmbye indirimbo zose nifuza, n’izo yasohoye hashize imyaka irenga icumi. Icyantangaje cyane ni uko yinjizaga ubuhamya mu ndirimbo ze. Byari umugisha udasanzwe.”
Gaby Kamanzi yashimye Lecrae ku bushobozi bwe bwo kuririmba no kubwiriza icyarimwe. Yabwiye The New Times ati: “Icyanyashimishije cyane ni uko atari umuraperi gusa cyangwa umuririmbyi wa Gospel, ahubwo anigisha Ijambo ry’Imana hagati y’indirimbo ze. Byanyubatse cyane kandi byantunguye. Nifuza ko yazagaruka.”
Iki gitaramo cyasigiye benshi isomo ry’uko umuziki wa Gospel ushobora kuba uburyo bwo kwidagadura, gusabana, ariko by’umwihariko no kwigishwa Ijambo ry’Imana.
Mbere yo gutaramira mu Rwanda, Lecrae yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi ijana.
Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gituwe n’abantu beza n’inkuru ikomeye. Yongeyeho ati: “Ndifuza kuzajya ngaruka buri mwaka kugira ngo nkorere umurimo w’Imana hano kandi nige”.