Abapasiteri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagabiwe inka 15 na ADEPR
2 mins read

Abapasiteri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagabiwe inka 15 na ADEPR

Itorero ADEPR ryakoze igikorwa cy’indashyikirwa aho aho ryagabiye inka abashumba bagiye mu kiruko cy’izabukuru ndetse rikora n’ibindi bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu.

Ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ni bwo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yasuye ADEPR Paruwase Mahembe yo muri ako Karere, ayobora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Ni ibikorwa bihindura ubuzima bw’abantu birimo kugabira inka 15 abashumba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Byose byatwaye asaga Miliyoni 86 FRW. Iki gikorwa cyishimiwe cyane n’aba bapasiteri, imiryango yabo n’abakristo muri rusange. Hari uwagize ati: “Mwakoze cyane kagabira aba bakozi b’Imana. Imana ihe umugisha abagize uruhare muri iki gikorwa bose.”

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda “ADEPR” ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu; ,ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw’Iburengerazuba.

Icyo gihe ryatangijwe n’abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) aribo Alvar Lindiskog n’umugore we Maj Lindiskog bafatanije na madamazera lindberg Mildred.

Aba bakozi b’Imana batangira umurimo bahuye n’ibibazo bitari bimwe ariko kuko bari baje basunitswe n’Umwuka Wera, Imana yarabashoboje, umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z’u Rwanda. Umurimo w’ivugabutumwa wageze mu murwa mukuru w’igihugu Kigali mu mwaka wa 1967.

Tariki ya 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatijwe mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave.Mu mwaka wa 1972, ni bwo hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) na Gasave.

Kugeza ubu Umurimo waragutse abakritso ba ADEPR barakabakaba miliyoni inyubako zigezweho zarubatswe n’izindi ziracyari kubakwa ndetse n’ibikorwa biteza Imbere imibereho myiza y’abanyarwanda biri gukorwa ku bwinshi.

Ibiterane by’ivugabutumwa byo kuvuna: Byaberaga ku misozi, hifashishijwe amakorari bituma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi kandi vuba.Ubu butumwa kandi bwabaga buherekejwe n’ibitangaza n’ibimenyetso bigatuma bizera bagahindukirira Umwami Yesu (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38-39; 3:1-9; 4:4)

Ibyumba by’amasengesho: Ni ubundi buryo bwakoreshwaga cyane. Abakristo bake baturanye cyangwa se bahurira mu mirimo runaka baregeranaga bagasenga bagakora n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza abaturanyi babo, bituma abantu bagerwaho n’inkuru nziza y’Ijambo ry’Imana.

Kwera imbuto kw’abakristo: Iyo umuntu yihanaga, yagiraga ishyaka ryinshi ryo kwera imbuto nziza zikwiriye abihannye, kwirinda cyane no guhamya akabwira bagenzi be batarakizwa inkuru nziza z’agakiza n’ibyo Imana yamukoreye kugira ngo abazane kuri Yesu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *