Nebo Mountain Choir yongeye kugaruka ku gukomera k’Uwiteka mu ndirimbo yayo nshya “Imirimo Yawe” 
1 min read

Nebo Mountain Choir yongeye kugaruka ku gukomera k’Uwiteka mu ndirimbo yayo nshya “Imirimo Yawe” 

Nebo Mountain Choir ibarizwa mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, yashyize hanze indirimbo nshya “Imirimo Yawe” ibumbatiye ubutumwa bugaruka ku mbaraga no gukomera k’Uwiteka.

Nebo Mountain Choir ni Korale ikomeye ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, kuri ubu ikaba yashyize hanze indirimbo nshya bise “Imirimo Yawe” yerekana imbaraga z’Imana no kwibuka aho ikura abayizera. 

Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuwa 05 Nzeri 2025 ku rubuga rwa Youtube rusanzwe rushyirwaho indirimbo.

Mu magambo y’indirimbo baragira bati: “Imirimo yawe, Uwiteka, irahambaye. Mu ishyamba, mu ntama za Data, mu rugamba rw’intare n’idubu, mu buzima bwanjye bwari bwarataye, aho nta byiringiro, ni ho wansanze, ni ho wankuye, ndakira.”

Iyi ndirimbo isubiza amaso ku rugendo rwa Dawidi mu ishyamba, aho Dawidi yabaye umwami w’Abisirayeli imyaka 40: imyaka 7 ayobora i Heburoni mu gihe yahoranaga intambara n’ingabo za Sauli zarwaniraga ko Ishibosheti yimika ubwami, n’imyaka 33 iyoboye imiryango 12 y’Abisirayeli i Yerusalemu.

Ni indirimbo ishishikariza abantu gusubiza amaso inyuma, kwibuka aho Uwiteka yamukuye, no kwirinda kwibagirwa cyangwa kwiratana ubutunzi n’imyanya. Ni indirimbo y’ikiniga, ifasha abacogoye mu mwuka kwisubiraho, ikongera gufatanya intama zatatanye n’umwungeri wazo.

Reba indirimbo “IMIRIMO YAWE” ya Nebo Mountain Choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *