Mu Rwanda Ikoranabuhanga riri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina_Ubushakashatsi
3 mins read

Mu Rwanda Ikoranabuhanga riri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina_Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bw’Umuryango nyarwanda uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare, (RWAMREC) bwagaragaje ko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu buryo butandukanye. Harimo, gusakaza amakuru bwite cyangwa y’ibanga y’umuntu atabizi, abasakaza amafoto cyangwa amashusho y’ubwambure cyangwa y’urukazasoni, harimo abibasira abandi bakabatuka, babandagaza ndetse banababwira amagambo abatesha agaciro cyangwa abatera ubwoba no gukirikirana umuntu bihoraho mu ibanga ku buryo bishobora gushyira umuntu mu kaga.

Iri hohoterwa akenshi ryibasira igitsina gore ariko na bo bari mu byiciro bitandukanye. Abahura n’ibibazo cyane harimo abagore cyangwa abakobwa batanga serivisi za Mobile Money, ibyamamare, abaharanira uburenganzira bw’abandi bagore (feminists) abaryamana bahuje ibitsina n’abandi.

Ingaruka z’iri hohoterwa zigera no ku buzima bwo mu mutwe, bikanagira ingaruka z’igihe kirekire kuko akenshi ibishyizwe kuri internet biba bishobora kugarurwa igihe icyo ari cyo cyose, ku buryo umuntu ashobora kuzahora arwana na byo ubuzima bwose, ndetse bikagira ingaruka ku bo akomokaho n’abazamukomokaho.

Ubushakashatsi bwa RWAMREC bwakorewe ku matsinda y’abantu b’ingeri zitandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali na Musanze, bwagaragaje ko hari abarikoresha mu gusenya ubuzima bw’abandi binyuze mu gushyira ku karubanda amashusho, amafoto n’ibindi by’ibanga byerekeranye na bo cyangwa bagenzi babo.

Carine uri mu baharanira uburenganzira bw’abagore, yagaragaje ko umunsi umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo yumvaga ari uguharanira uburenganzira bw’abagore bimubyarira ibyago byatumye yumva yanze ubuzima.

Ati “Nabonye umuntu yanditse kuri X ngo nta mugore ukwiye kwigurira inzoga kuko bihabanye n’umuco nyarwanda. Sinashoboraga guceceka. Narasubije nti ’ndi umugore, nshobora kwigurira inzoga nk’uko abagabo babikora. Nakekaga ko ari ibintu byoroshye byo kuvuga ukuri.”

Nyuma yaho uyu mukorwa yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kuba aya magambo ye yarakwirakwiye ahantu hose, abantu bafata amafoto ye igihe yari afite imyaka 17, amafoto asa nabi bamwita igicucu n’indaya.

Ati “Banyibasiye bagendeye ku miterere y’umubiri wanjye, by’umwihariko amaguru. Baranditse ngo ‘amaguru yawe manini akomoka ku kunywa inzoga nyinshi’, ibitutsi byarisukiranyaga kandi bikarishye.”

Abantu bakomeje guhimba inkuru zishamikiyeho bageza n’aho bavuga ko mu gihe yari agifite munsi y’imyaka 18 yabyaye umwana nyamara atari byo.

Gusa mu babajijwe harimo n’abavuze ko abantu bashobora kuba bagira uruhare mu bijyanye n’ihohoterwa ribakorerwa binyuze ku ikoranabuhanga yaba irikoresheje internet nk’imbuga nkoranyambaga cyangwa uburyo busanzwe nka telefone zisanzwe, ibyuma bifata amashusho n’ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 60% by’abagore bakoresha internet bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga, mu gihe 85% babonye imijugujugu iterwa bagenzi babo.

Imibare kandi igaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 18 na 74 barimo 45% bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze ku ikoranabuhanga.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda [EICV 7] bugaragaza ko 85% by’ingo zirimo telefone, muri zo 34% zikabamo smartphone.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bigajemo abagabo cyane kuko nko kuri Facebook ababona amatangazo yaho 63,8% ni abagabo, mu gihe abagore ari 36,2%, na ho kuri Instagram abagabo bangana 60,1% na ho abagore ni 39,1%, mu gihe ababona ibishyirwa kuri X barimo abagabo 77,5% mu gihe abagore ari 22,5%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *